Jose Chameleone atewe agahinda no gusoza umwaka atifatanyije n’abakunzi be

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda yagaragaje agahinda atewe no kuba iyi minsi mikuru ari yo ya mbere mu buzima bwe ibaye umwaka ukarangira atari ku rubyiniro.

Ni bimwe mu byo uyu muhanzi watangiye Ukuboza arwaye ndetse ibitaro bikaza gufata umwanzuro w’uko yakoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubagwa, yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yanditse ati: “Iki gihe cy’ibirori ni cyo cya mbere kuri njye kibaye ndi kure y’urubyiniro (Stage) kandi ndi kure yanyu mwese bakunzi nkunda, kujya mu bitaro kwanjye byahagaritse umuco wacu wo kwizihiza impera z’umwaka turi kumwe binyuze mu muziki.”

Icyakora Chameleone yashimiye benshi mu bakunzi be, n’abandi bamubaye hafi muri ibi bihe bye by’uburwayi.

Ati: “Ndashimira byimazeyo abategura ibitaramo bagiye banyizereramo ndetse n’abafana bahora bagaragaza ko banshyigikiye, nzafata ikiruhuko cy’igihe gito cyo gukora kugeza igihe nzakirira neza. Ndashimira byimazeyo urukundo rwinshi, amasengesho, n’ibyifuzo byiza by’abakunzi banjye, inshuti, n’umuryango mu gihe namaze mu bitaro. Ndashimira kandi ubuvuzi budasanzwe nahawe n’ibitaro bya Nakasero.”

Chameleon yanashimiye cyane abitanze kugira ngo ashobore kubona uko ajya kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biganjemo ibyamamare birimo Juliet Zawedde bitanze ngo ashobore kubona uburyo ajya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo arusheho guhabwa ubuvuzi buteye imbere ko biganjemo ibyamamare birimo Juliette Zawedde, akaba yizeye ko ku bushobozi bw’Imana azagaruka bakongera bakishimana.

Tariki 23 Ukuboza ni bwo amashusho magufi agaragaramo ibyamamare bitandukanye hamwe n’abapasiteri, basuye kandi basengera Jose Chameleone mbere y’uko yerekeza aho agiye kwivuriza.

Inkuru y’uko Jose Chameleon arwaye yamenyekanye tariki 12 Ukuboza 2024, binatuma ibitaramo yari afite bitandukanye bisoza bikanatangira umwaka bisubikwa, harimo n’icyo yari ategerejwemo i Kigali tariki 3 Mutarama 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE