Joe Ritchie wabaye mu bajyanama ba Perezida Kagame yitabye Imana

Joseph (Joe) Ritchie watanze umusanzu wo kubaka ubukungu bw’u Rwanda no gukora ubukangurambaga bwo guhuza iki gihugu n’abashoramari bakomeye ku Isi nyuma y’imyaka 10 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana ku myaka 75 y’ubukuru.
Ni we wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) nyuma yo kugira uruhare mu kurutangiza mu mwaka wa 2008, rukaba rwarakomeje gushyira mu bikorwa umurage wo guhuza u Rwanda n’abashoramari bo ku Isi yose nk’umurage ukomeye yatangiye akorera ubushake.
Joe Ritchie wavutse mu mwaka wa 1947 ni Umunyamerika wamenyekanye cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ubushakashatsi, akaba ari we washinze Ikigo Chicago Research and Trading (CRT) akaba yari n’Umuyobozi w’ikindi cyitwa Fox River Partners.
Uyu mugabo ashimirwa kuba yaratanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kuko yabaye umukorerabushake mu gihe cy’imyaka itanu mbere y’uko agirwa Umuyobozi Mukuru wa mbere wa RDB.
Yayoboye urwo rwego mu bihe bikomeye aho Igihugu cyari ahakomeye mu rugendo rwo kwiyubaka no kongera kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga yari yarasibwe na Jenoside yakorewe Abatuutsi.
Nubwo bitari byoroshye kumvisha umushoramari w’umunyamahanga amahirwe ari mu gushora imari ye mu Rwanda, Joe Ritchie yagize uruhare mu guhuza abacuruzi benshi n’igihugu kuri ubu amahanga atangarira ku rwego kigezeho cyiyubaka kivuye ku busa.
Guhuza u Rwanda n’abashoramari bo mu bihugu bitandukanye byakozwe muri gahunda yiswe Friends of Rwanda, ikaba yaratanze umusaruroo ufatika watumye abanyamahanga benshi basura u Rwanda ndetse banubakamo ibikorwa by’iterambere biramba.
Joe Ritchie wabaye mu Nama Nkuru y’Abajyanama ba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu bambitswe umudali wagenewe Abarinzi b’Igihango hamwe na Dr. Paul Edward Farmer witabye Imana ku wa Mbere taliki ya 21 Gashyantare 2022.


