Jhonatan Restrepo wo muri Colombia yegukanye agace ka 3 ka Tour du Rwanda 2022

Jhonatan Restrepo Valencia ukomoka mu gihugu cya Colombia akaba akinira ikipe ya Androni Giocattoli, ni we wegukanye agace katurutse mu Mujyi wa Kigali abakinnyi berekeza mu Karere ka Rubavu ku ntera y’ibilometero 155. Uyu mukinnyi yahise yambara maillot Jaune.
Umunyarwanda waje mu myanya ya mbere yari ku mwanya wa 23, akaba ari Seth Hakizimana wari inyuma ho amasegonda 31 inyuma ya Jhonatan Restrepo.
Jhonathan Restrepo w’imyaka 28 yambaye Umwenda w’Umuhondo (Maillot Jaune) awambuye Umufaransa Alexandre Geniez, akaba ahise yandikisha amateka yo kuba yegukanye uduce twinshi muri iri rushanwa, kuko amaze kwegukanamo uduce 6.
Akuyeho agahigo kari gafitwe n’Umunyarwanda Ndayisenga Valens ndetse na Azidine Ragab ukomoka muri Algeria bari bafite agahigo ko kwegukana uduce dutanu.

