Jay-Z na Kendrick Lamar mu begukanye ibihembo bya Grammy awards

Abahanzi b’ibyamamare barimo Terms, Jay-z na Kendrick Lamar mu bahiriwe n’ibihembo bya Grammy awards 2025 byatanzwe ku nshuro ya 67.
Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, aho ibyamamare bitandukanye byegukanye ibihembo nkuko bisanzwe bigenda muri aya marushanwa ngarukamwaka.
Mu ijoro ryo cyumweru, ni bwo icyamamare cya New York Sean Carter, uzwi cyane nka Jay-Z ari mu begukanye ibihembo bya Grammy award ya 67, nk’umuraperi wibitseho ibihembo byinshi mu mateka ya Grammy, bimuhesha igihembo cya 25, akuraho agahigo ka Kanye West ubitse ibigera kuri 24.
Umuraperi Kendrick Lamar yegukanye ibihembo bitanu abiheshejwe n’indirimbo ye yise ‘Not Like Us’ yanditse asubizanya na mugenzi Drake bahora bahanganye.
Muri ibyo bihembo iyi ndirimbo yatsindiye harimo igihembo cy’indirimbo ya Rap nziza y’umwaka, indirimbo yakoze amateka yo kwegukana ibihembo byinshi mu birori bya Grammy awards 67, indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi y’umwaka (ibizwi nka Collabo)
Nyuma y’ibyo bihembo Kenrick Lamar yatsindiye, byatumye uyu muhanzi yibikaho ibigera kuri 22 yaboneye muri Grammy awards, bimugira umuraperi wa gatatu wahawe ibihembo byinshi nyuma ya Jay-Z na Kanye West.
Ni ibihembo byatanzwe ku nshuro ya 67 mu birori byabereye muri Cryptocom Arena yo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.
Biteganyijwe ko amafaranga yakusanyijwe muri ibi birori azahabwa imiryango yazahajwe n’ibiza byibasiye Amerika cyane cyane muri uwo Mujyi, nyuma y’uko mu minsi yashize Recording Academy Awards isanzwe itegura iryo rushanwa yari yatanze miliyoni eshatu z’amadolari y’Amerika zo kubafasha.
