Jacques Tuyisenge yatoboye avuga impamvu yasohotse muri APR FC

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Rutahizamu Jacques Tuyisenge wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya APR FC yatangaje ko Umunya- Morocco Adil Mohammed watozaga Iyi kipe ari we watumye yatandukana nayo mugihe we yumvaga agifite ubushobozi bwo kuyikinira.

Ibi yabitangarije B&B FM agaruka ku rugendo rwe mu ikipe ya APR FC, aho yari yitezweho byinshi n’abakunzi bayo bikarangira akoze mbarwa nubwo yari yatanzweho amafaranga atari make asinyira APR FC.

Yagize ati: “Ikibazo nyamukuru ashobora kuba ari umutoza utarifuje kubona umuntu ku myaka yanjye amuri ruhande. Sinigeze musuzugura ni na yo mpamvu navuze nti aho kugira ngo mbwire nabi umutoza, reka njye ku ruhande wenda arahumeka.”

Yongeyeho ati: “Umutoza ni umuntu ukomeye mu ikipe ashobora kugusenya cyangwa akakurangiza. Ntimuzi se ibyabaye kuri Ronaldo (na Ten Hag) kandi yari amaze imyaka myinshi akina ariko agasohoka muri Manchester United? Urebye nanjye ni nk’uko.”

Tariki ya 18 Nzeri 2020 ni bwo APR FC yerekanye Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi wayo mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma yaho atandukanye na Petro de Luanda, icyo gihe byavuzwe ko uyu rutahizamu yahawe miliyoni 40 Frw, akajya ahembwa umushahara w’ibihumbi bitatu by’Amadorali y’Amerika (miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi.

Muri Mata 2022 ni bwo uyu rutahizamu yatangiye kugirana ibibazo n’umutoza Adil Mouhamed Erradi ubwo yaje kumushinja kuva mu mwiherero w’ikipe atatse uruhushya. Icyo gihe biteguraga umukino n’ikipe ya Mukura, ikintu uyu munya Maroc yafashe nk’ikosa rikomeye.

Byarangiye Jacques Tuyisenge agiye ku ruhande ariko akomeza kujya ahembwa n’ikipe adakina ndetse akanahabwa n’uduhimbazamusyi iyo APR FC yabaga yatsinze umukino. Nyuma yaho Jacques Tuyisenge yerekeje muri AS Kigali na ho ntahirwe, Kubera ikibazo cy’imvune kuri ubu nta kipe afite akinira.

Mu myaka ibiri yamaze muri APR FC mu mikino mike yakiniye iyi kipe yayitsinzemo ibitego bibiri byonyine na byo byabonetse ku mukino umwe wa AS Muhanga warangiye APR FC itsinze ibitego 3-1.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE