Iyo uri mutima w’urugo ibintu byose ubigenza neza -Intare y’ingore

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umukinnyi wa filime mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’Itorero ryandika amakinamico ry’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi   mu Rwanda, Uwamahoro Antoinette, uzwi kw’izina rya Intare y’Ingore, asanga kuba mutima w’urugo bikwiye gutuma abagore batunganya ibintu byose.

Uwamahoro avuga ko kuba ashobora gukina no kwandika ikinamico abifatanya no gukina filime, bigaragaza ko umugore ari mutima w’urugo kandi bisobanura ko umugore ashoboye kandi akwiye gutunganya buri cyose.

Yagize ati: “Hari umwanya w’akazi n’uwo mu rugo iwawe, umugore igihe cyose burya ni mutima w’urugo, iyo uri mutima w’urugo ibintu byose ubigenza neza, inshingano zawe ukazikora neza nk’inshingano z’umutegarugori.”

Uyu mukinnyi avuga ko nta kintu na kimwe gikwiye gutuma umugore yica akazi cyangwa akabivanga n’inshingano z’urugo rwe, kuko kuba mutima w’urugo bisobanuye ko ufite imbaraga zitunganya buri kintu cyose.

Uyu mubyeyi w’abana batatu umaze kugira n’abuzukuru batatu, gukina no kwandika ikinamico byatumye agera no ku gukina filime amaze kubonamo ibikombe bigera kuri 24 byo kuba umukinnyi w’indashyikirwa.

Intare y’ingore avuga ko yatangiye gukina filime bakizishyira kuri za CD, kugeza ubwo bageze kuri television zo ku mbuga nkoranyambaga (Youtube Chanel) ibyatumye atangira no kujya hanze y’igihugu.

Uwamahoro Antoinette yatangiye kumenyekana muri filimi yiswe Intare y’Ingore aza gutangira kwandika ize aho yahereye ku yitwa Umubyeyi gito, akomereza kuyitwa ishyari ni ishyano, inkomoko y’umuruho, inkomoko y’ikinyoma, Rugamba, Intare y’ingore n’izindi.

Uwamahoro Antoinette avuga ko kuba mutima w’urugo bikwiye gutuma abagore batunganya byose
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE