Iyo tuvuze kwibohora urubyiruko ntirukishime gusa – Guverineri Rubingisa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Intara y’Iburasirazuba ifatwa nk’indaro ya mbere y’Inkotanyi ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga ku ya 01 Ukwakira 1990. Zatangiye urugamba Leta yariho izita Inyenzi-Nkotanyi, uko iminsi yashiraga ni ko zerekanaga ubushongore n’ubukaka ndetse n’inyota yo kubohora Abanyarwanda.

Mu kiganiro kigufi Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko urubyiruko rudakwiye kwishima gusa ahubwo ko runafite inshingano zo kumenya amateka no guharanira kurinda ibyagezweho mu myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe.

Intara y’Iburasirazuba yatangaje ibi mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe umunsi wo kwibohora usanzwe wizihizwa tariki 04 Nyakanga buri mwaka.

Yagize ati: “Kwibohora mu Ntara y’Iburasirazuba icyo bivuze, icya mbere ni amateka y’igihugu cyacu, ni ho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye.

Uyu mutekano dufite, ufite aho wavuye ariko icyo dusaba urubyiruko iyo tuvuze kwibohora nko mu Ntara, ndagaruka ku rubyiruko ni bo benshi dufite, ni bo bari gukura, ni bo bazaba bari muri izi nshingano za twese ejo, ntibakishime gusa ahubwo bumve ko babifitemo inshingano, umukoro, n’igihango.”

Guverineri Rubingisa agaragaza ko hari urubyiruko rwanganaga nabo mu myaka ya 1990 ariko bakemera kwitangira igihugu kugira ngo babohore Abanyarwanda.

Agira ati: “Niba hari abanganaga nabo bakamena amaraso tukaba dufite igihugu, bo barakora iki mu kubibungabunga, kubisigasira, mu kubaka ubwo bumwe, icyo tubasaba nk’ubuyobozi, ni ugushyira hamwe tukubaka igihugu kandi tukanihuta.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko urubyiruko rukwiye kumva ko muri ayo mateka harimo byinshi bidashimisha benshi, cyane cyane abakolonije u Rwanda n’abandi badakunda ibyiza byarwo.

Rubingisa agira ati: “Urubyiruko rufite inshingano zo kutabitega amatwi ngo bibarangaze, ahubwo rufite inshingano zo kuvuga ngo, twize amateka, twakuriye mu gihugu cyiza, twamenye ukuri, tuganira na bakuru bacu n’ababyeyi, ibyo muvuga si byo.”

Agaragaza ko ahitwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, ari ho hari indake ya mbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wayoboye ingabo zari iza RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ni amateka avuga ko agomba kwigishwa buri munyarwanda wese cyane cyane abatoya bakayamenya. Agira ati: “Aho tugeze ubu bifite aho byavuye, bifite ababiharaniye, bifite abahasize ubuzima ariko na none tukaba twishimira ko dufite igihugu kiyobowe neza kandi gitekanye.”

Urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba rusabwa guhaguruka rwemye rukarwanira ishyaka igihugu. Ni mu gihe ubuyobozi bw’iyi Ntara bunasaba ababyeyi kugira inshingano zo kwegera urwo rubyiruko bakarwereka ibyiza bashaka ko rukora.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko Kwibohora mu Ntara y’Iburasirazuba atari ibyo kwishimira gusa ahubwo ni no kurinda ibyagezweho
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu kuva ku mupaka wa Kagitumba kugeza rurangiye ubwo Umujyi wa Kigali wafatwaga ku itariki 04 Nyakanga 1994
Urubyiruko ntirukwiye kwishimira ko igihugu cyabohowe gusa ahubwo rukwiye no kurinda ibyagezweho
Umupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ni ho habaye indaro ya mbere y’Inkotanyi zari ziyemeje kubohora u Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Temp Mail says:
Kamena 30, 2025 at 12:51 am

Your writing is a true testament to your expertise and dedication to your craft. I’m continually impressed by the depth of your knowledge and the clarity of your explanations. Keep up the phenomenal work!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE