Iyo Perezida Kagame yumvise mwiteje imbere arishima-Dr Nsengiyumva i Nyaruguru

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru ko Perezida Kagame abatashya kandi ko iyo yumvise uko bakora bakiteza imbere arishima.  

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2022 mu ruzindiko  yatangiye rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo, aho yahereye ku gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya, giherereye mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru.

Mu butumwa yahaye abaturage ba Nyaruguru yabasabye gukora bakiteza imbere kandi ko bishoboka.

Ati: “Umusaruro w’ubuhinzi ubu ni toni 5 kuri hegitari, turamutse dukoze neza dushobora kugera kuri toni 10 kuri hegitari. Kugira ngo tubone umusaruro uhagije ni uguhinga ibyanya byose bishobora guhingwa haba mu bishanga no kumisozi.”

Yabibukije kandi guhinga imbuto nziza bakoresha ifumbire y’imvaruganda n’imborera kugira ngo bongere umusaruro. 

 Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko abaturage bakwiye kwihatira gushaka uburyo bwo kuhira bitegura guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

 Yavuze ko u Rwanda rwifuza ko umusaruro w’ubuhinzi wikuba kabiri, aho yasabye ba Minisitiri bafite ubuhinzi mu nshingano kwegera abashinzwe ubuhinzi, abahinzi ba za koperative ndetse na bo bagakomeza gufatanya na Leta kwikura mu bukene.

 Ati: “Iyo mwishimye na Perezida wa Repubulika arishima, mukwiye kumufasha agahora yishima”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yanasuye uruganda rwa Mata Tea Company ruherereye mu Murenge wa Mata, mu rwego rwo gusuzuma aho iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi no kucyongerera agaciro bigeze muri gahunda yo kongera ingano y’umusaruro woherezwa mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage gutangiza igihembwe cy’ihinga.
Dr Nsengiyumva Justin yasuye uruganda n’abahinzi b’icyayi muri Nyaruguru
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE