Iyo bititabwaho, amashyamba y’u Rwanda yari gukendera mu myaka 10

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bwemeza ko hagendewe ku bipimo byafashwe mu mwaka wa 2019, iyo hatabaho kubungabunga amashyamba hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, Igihugu cyari kugera muri 2030 nta shyamba ry’abaturage ribarirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Byashimangiwe n’Umuyobozi ushinzwe ibicanwa mu Ikigo gishinzwe guteza imbere Ingufu (REG/ EDCL), Niyonsaba Oreste, mu bukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Bugesera.
Bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ingufu REG/EDCL muri gahunda yo kugeza ku Banyarwanda amashyiga arondereza ibicanwa kuri Nkunganire ya Leta, itangwa ku nkunga ya BRD ifatanyije na Banki y’Isi.
Yagize ati: “Dukora igenamigambi ryo kuva muri 2019 kugeza muri 2030 twabanje kureba uko duhagaze ni uko dusanga ku bicanwa byonyine dukomeje ku muvuduko twariho dusanga amashyamba y’abaturage mu mwaka wa 2030 yaba yarashize nibwo twafashe icyemezo cyo gutera amashyamba kandi tugabanya ayo dukoresha mu guteka,abaturage rero barasabwa kugana uburyo bwashizweho no kubyaza umusaruro amahirwe nahawe.”
EDCL itangaza ko zimwe mu ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda harimo gufasha abaturage kubona amashyiga abungabunga ibidukikije kuri nkunganire, aho Leta iri kubishyurira kugeza kuri 90%.
Ayo mashyiga ni akoresha inkwi nke, Gaz, amashanyarazi, inkwi, amakara, palette, ethanol kandi akora ku buryo burondereza ibicanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yasabye abaturage kuyoboka uburyo bwose bwo gucana butangiza ibidukikije babyaza umusaruro amahirwe ya Nkunganire ku mashyiga bashyiriweho na Leta.

Ashima Leta y’u Rwanda yashizeho Nkunganire ku mashyiga afasha mu kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije kuko bifite uruhare runini mu kurengera ubuzima n’amashyamba.
Avuga ko abaturage kuri ubu bakomeje kubona uburyo bacana bakoresheje ibicanwa bike bikarengera ibidukikije.
Agira ati: “Iyo umuntu acanisha inkwi ebyiri kandi hari uburyo bwo gucanisha urukwi rumwe bigira icyo bifasha mu kugabanya byose uhereye mashyamba yangizwaga, ku mafaranga yakoreshwaga n’umwanya.”
Akomeza agira ati: “Kuri ubu turasaba abaturage kuyoboka uburyo bwose bwatuma bacanisha bike kugira ngo barengere ibidukikije no gusimbuza ibiti biba byakoreshejwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere bukomeza buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu kumenyesha abaturage ubu buryo bushya bw’amashyiga ari gutangwa kuri Nkunganire ya Leta no kuyabagezaho kuva mu mujyi kugera no mu byaro kugira abagereho mu buryo bworoshye.
Abaturage batuye mu Bugesera banyuzwe no kwegerezwa amashyiga bahiga kwitabira ubu buryo no kubishishikaza abandi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twasobanuriwe uko Leta itwishyirira kuva kuri 90% ku Bari mu kiciro cya mbere, Leta aho yishyurira 70% ku muturage uri mu cyakabiri mbese aya mahirwe batwegereje yatunyuze tugiye kwitabira tunabishishikarize n’abandi aho dutuye n’abo tuvugana iyi nkuru nziza ikwiye gusesekara hose.”
Muri gahunda ya Guvernoma y’imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha ubukungu (NST1), biteganyijwe ko Abaturarwanda bazashishikarizwa kwitabira gukoresha ingufu zidahumanya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko akarere kagizwe n’abaturage ibihumbi 351,103 aho kugura ngo amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa agere kuri benshi bagiye gukorana naba rwiyemezamirimo bakamanuka ahantu hose byakorohera abaturage kugerwaho.



