Intsinzi y’u Rwanda ihamya iterambere ry’Inganzo Ngari

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo itorero Inganzo Ngari rifatanye n’Abanyarwanda kuganura neza mu gitaramo bise ‘Tubarusha inganji’ bahamya ko iterambere ryabo nk’itorero rishimingira koko ko u Rwanda rurusha amahamga Inganji (Ibigwi).
Basobanura ko izina ry’igitaramo ryashingiwe ku buryo u Rwanda rwaciye mu bikomeye ariko rukabinyuramo rukiyubaka ibyo bavuga ko inganji biva ku kuganza cyangwa gutsinda.
Ni bimwe mu byo bagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025 cyagaragazaga aho bageze bitegura icyo gitaramo.
Ubwo yari abajijwe ibihamya iyo ntsinzi cyangwa itarambere bavuga umuyobozi w’itorero Inganzo Ngari Nahimana Serge yavuze ko na bo ubwo nk’itorero bibagaragariraho.
Yagize ati:” Mu bigwi by’Igihugu tuvuga natwe turivuga, ntabwo twasigaye inyuma. Turebye aho twatangiriye naho tugeze dusanga hari aho tugeze, ikindi nabwo urakura, itorero ryarakuze mu buryo bw’abantu, mu mikoro yabo cyangwa mu kumvisha abantu no kubakundisha umuco kuko biri mu byo twiyemeje.”
Ibyo avuga bishimangirwa n’Umubiligikazi w’inzobere mu bijyanye n’imbyino nyinshi zo ku isi, Hilde Cannoodt ubarizwa muri iryo torero uvuga ko icyatumye arihitamo ari uko yakunze imbyino gakondo nyarwanda.
Ati:” Naje mu Rwanda mu myaka irindwi ishize, icyatumye mpaza ni ukubera ubwiza bw’imbyino gakondo zaho kuko ndi umubyinnyi ubikora nk’umwuga, icyatumye mpitamo kujya mu Nganzo Ngari ni uko barinda umwimerere w’imbyino gakondo kandi kugira ngo imbyino gakondo irame ni uko abantu batashyiramo ibindi bintu. Nagombaga kujya mu ndashyikirwa mu kubyina.”
Akomeza avuga ko kimwe mu bimugeraho nk’umusaruro wo kwiga kubyina imbyino gakondo nyarwanda ari uko yabimenye kandi nk’umuntu ubikora abikunze nta cyiza kirenze icyo.
Ibijyanye n’uko itorero ryagutse binashimangirwa n’umubyinnyi Mpuzamahanga unarihagarariye mu banyarwanda baba mu mahanga(Diaspora) Icakanzu Contente uvuga ko bateganya kurushaho kwagura ibikorwa by’itorero mu mahanga cyane cyane ibitaramo.
Biteganyijwe ko igitaramo Tubarusha Inganji kizaba tariki 1 Kanama 2025 kikabera muri Camp Kigali.
Inganzo ngari bagiye kumara imyaka 20 aho bavuga ko muri icyo gihe cyose bakoze ibikorwa bibemerera kwishimira intambwe yagezweho, bakataza mu iterambere kuko bagifite urugendo.

