Itsinda ry’ubusizi ‘Urugera’ ryiyemeje kongera uburyohe mu busizi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 6, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Abasore bane bagize itsinda ry’ubusizi ryiswe ‘Uregera’ bavuga ko biyemeje kuba inkingi ya mwamba mu busizi bongeramo umunyu ari nayo mpamvu bahisemo kwitwa iryo zina.

Ni itsinda rigizwe n’abarimo Niyomukiza Gildas, Dushime Polycarpe, Niyiduha Placide, Twayigize Alphonse bose bahisemo gufatanya ubusizi nk’itsinda kugira ngo barusheho kuzana impinduka muri icyo gisata cy’imyidagaduro.

Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya Niyomufasha Gildas uri no muri babiri batangije iryo tsinda avuga ko icyo bari bagamije ari ukuzana ibishya mu busizi.

Yagize ati: “Igitekerezo cyavuye kuri babiri muri twe, njye na Dushime Polcarpe twari dusanzwe duhurira mu marushanwa y’ubusizi mu mashuri, tumaze kuva mu mashuri dusanga twibagiwe impano Imana yaduhaye, turahura turaganira ariko tugamije uburyo twabiha umurongo.”

Dusanga ari byiza ko twakora iryo tsinda, muri ibyo biganiro ni bwo twungutseho abandi babiri ari bo Placide na Alphonse baza na bo ari nkingi za mwamba mu kudufasha nubwo baje atari abasizi ariko ubu babaye bo bikaba biri no mu ntego z’itsinda ryacu.”

Akomeza avuga ko bahisemo gukora iri tsinda kugira ngo bakore ubusizi mu buryo bushya kugira ngo burusheho kuryohera ababukunda.

Ati: “Kimwe mu byo twifuzaga dukora itsinda, kwari ukuzana ibintu bishya, turavuga tuti nk’ubusizi bukiri kuzamuka turavuga tuti reka dukore ikintu gitandukanye ni ko kuza nk’itsinda, kandi dushingiye ko abashyize hamwe nta kibananira.”

Uyu musizi akomeza avuga ko bahisemo izina ‘Urugera’ bashingiye ku bisobanuro by’iryo jambo kuko byose byahuraga n’ibyifuzo byabo mu muhamagaro wabo wo gukora ibisigo.

Ati: “Urugera rifite ibisobanuro byinshi, ubusanzwe urugera ni umunyu, hanyuma mu Kinyarwanda kimbitse urugera ni ukintu cy’intangarugero noneho mu busizi ho urugera ni uburyo ibisigo bivugwa mu buryo bwo kwikirizanya.”

Yongeraho ati: “Twahisemo iryo zina kuko ibisigo byose tuzakora tuzajya tuba twikirizanya, ikindi n’uko twifuza kugira ikindi kintu tuzana mu busizi nk’uko ibiryo iyo bihiye bitarimo umunyu ubiriye wese yumva nta cyanga turashaka kuzana umunyu muri ubu busizi kandi tukifuza gukora ubusizi bushingiye ku bipimo by’ubusizi.”

Ni itsinda rije ryiyongera ku ryitwa ‘ibyanzu’ byashinzwe na Rumaga akaba avuga ko kuba itsinda ryabo rije ritaje guhangana n’iryo risanzwe ahubwo ari uburyo bwo guhuza imbaraga ngo ubusizi nyarwanda burusheho kwaguka no kuryohera abakunzi babwo.

Kugeza ubu Itsinda Urugera bamaze kugira ibisigo bitandukanye birimo umuratanzaara, Gute, Imbyino ya nyuma, Nyishyura nishyure n’ibindi.

Niyomukiza Gildas uhagaze na Dushime Polycarpe bagize igitekerezo cyo gukora itsinda
Itsinda Urugera rikora ubusizi bahagurukiye kongera umunyu mu busizi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 6, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE