Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango rizatanga ubwisanzure mu micungire y’umutungo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Inzobere mu mategeko ndetse n’abashinzwe irangamimerere bavuga ko kuba mu itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango hariyongeremo ikindi cyiciro cy’imicungire y’umutungo, bizaha abantu ubwisanzure bwo guhitamo uburyo bifuza bwo gucunga umutungo wabo.

Ibi batangira kubigiramo uruhare nyuma yo kuba bakoranye amasezerano yo kubana ku buryo bwemewe n’amategeko.

Mu micungire y’umutungo w’abashyingiranywe itegeko ryateganyaga uburyo butatu; ivangamutungo rusange, ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo risesuye.

Abashinzwe irangamimerere ku mirenge bavuga ko ku kigero kirenga 90% abashyingirwa bahitamo uburyo bw’ivangamutungo rusange.

Mu itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango hiyongeremo uburyo bwa Kane ari bwo imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ishingiye ku masezerano ategurwa n’abashaka gushyingiranwa.

Tom Mulisa, Inzobere mu mategeko akaba n’umuyobozi w’Umuryango ukora mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bwite, yabwiye RBA bimwe mu byo abahitamo mu micungire y’umutungo w’abashyingiranywe ishingiye ku masezerano bashyira mu nyandiko zabo.

Yagize ati: “Mushobora guhitamo mukavuga muti tugiye kubana ariko mu gihe tutakiriho imitungo yacu yegukanwe n’abana kubera ko ubundi hari uburyo abantu bazungurwamo, abana n’ababyeyi.

Mushobora no kuvuga muti turasezeranye ariko imyenda mfite iwacu ntijye mu byo twumvikanye kubera ko burya iyo muvanze umutungo muvanga ibyo muzunguka mukavanga n’imyenda.

Ushobora kuvuga uti nubwo dusezeranye iyi mitungo mfite kubera barumuna banjye benshi bahari, iy’iwacu mu rugo ntirimo.

Twumvikanye ko tugiye kumvikana kuri iyi mitungo n’iyo mpamvu hari ingingo yanashyizeho iby’ingenzi bigomba kuba mu byo mwumvikana.”

Itegeko kandi rigaragaza uruhare rwa buri umwe muri uwo mutungo n’inkurikizi zabaho mu gihe haramutse hagize uwitaba Imana.

Rinagaragaza uwakwita ku bana mu gihe bari kumwe n’igihe batari kumwe, imyenda ya mbere yo kubana na nyuma yo kubana ndetse n’uko byagenda ubutane buramutse bubayeho.

Bamwe mu bashinzwe irangamimerere mu Mirenge yo mu Mujyi wa Kigali, bagira inama abagiye gushakana kumva agaciro k’isezerano bagiranye.

Shema Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yavuze ko amakimbirane menshi ashingiye ku mitungo yabonaga nta bwinyagamburiro buhagije buhari ndetse n’inama zashingirwaho kugira ngo bafashe abashyingiranywe kubana neza mu mutungo bashakanye.

Ati: “Aho kugira ngo umutungo ubafashe kubaho neza ugasanga ubaye intandaro yo kuba babanye nabi habe gutandukana ndetse no kwicana.”

Akomeza avuga ati: “Aya mahitamo arimo aragutse cyane, arafasha abantu kugira ibyo bumvikana mu muryango bitabazanye mu makimbirane kuko n’ubundi amategeko aza ari ugufasha gukemura amakimbirane avutse mu bantu.

Iteka abantu bashakana kubera ko bifuzanya. Abantu bakwiye gukomera kuko buri wese yifuza mugenzi we akamubera igisubizo ntamubere ikibazo.”

Murekatete Patricie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, avuga ko gushaka imitungo ukayibona ari byiza ariko kuyibanamo neza bikaruta ibindi byose.

Ati: “Ku bijyanye n’imitungo usanga abantu batabyumva kimwe kandi bakirengagiza ko imitungo izabafasha muri uru rugendo baba bagiyemo rwo kubana kuko iyo bitabye Imana barayisiga ikaribwa n’abandi cyangwa igakoreshwa n’abandi.

Niyo mpamvu igihe cyose tubigisha, tubasobanurira yuko imitungo ari izabafasha.”

Ndikumukiza Barnabe na Nishimwe Aline bitegura gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bamaze guhitamo uburyo bwo gucunga umutungo w’urugo rwabo.

Ndikumukiza yagize ati: “Uburyo twahisemo ni ukuvanga umutungo mu buryo rusange. Impamvu twabihisemo, twabiganiriyeho dusanga ni ngombwa kuko turizeranye 100%.”

Mu mpinduka zindi zigaragara mu itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango harimo ko abasezeranye imbere y’amategeko batazongera kubikora bafashe ku ibendera ry’igihugu.

Ikindi nuko uburyo abashyingiranywe bahisemo bijyanye no gucunga umutungo bitazongera gutangazwa mu ruhame mu gihe cyo gusezerana ahubwo bizaba ari ibanga ryabo.

Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryo muri uyu mwaka wa 2024 rije risimbura iryo muri 2016.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
dusabima says:
Kanama 3, 2024 at 8:40 am

Harakabaho reta yubumwe yo yemeje gukemura ibibazo byari bituremereye,

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE