Itariki nshya y’amatora muri Senegal yamenyekanye

Perezida wa Senegal Macky Sall yatangaje ko itariki nshya y’amatora ya Perezida muri icyo gihugu ari iya 24 Werurwe 2024.
Perezida Sall yabitangarije Inama y’Abaminisitiri, ejo hashize ku wa Gatatu.
Perezida Sall kandi yanahise ashimangira ko azatanga ubutegetsi bitarenze ku itariki ya 2 Mata.
Amatora ya Perezida yari yarasubitswe na Perezida Sall mu ntangiro za Gashyantare 2024, yari ateganyijwe kuba tariki ya 25 z’uko kwezi, akaba yarasubitswe mbere y’iminsi 15 ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire.
Icyo gihe Sall yatangaje ko gusubika amatora byatewe n’uko hari babiri mu bari bagize akanama gashinzwe itegeko Nshinga bakekwagaho ruswa ndetse n’ibindi bibazo byavugwaga mu gushyira kuri lisiti abakandida bagombaga guhatana.
Uko gusubika amatora kwamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse benshi muri bo bajya mu myigaragambyo bamagana icyo cyemezo.
Ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ko gusubika amatora kwa Perezida Sall ari nko gukorera ‘Coup d’Etat” itegeko Nshinga kuko ritabimwemereraga.
Imyigaragambyo yatejeje impagarara mu gihugu bituma itumanaho rya Interineti rikurwaho.
Muri Gashyantare, Akanama gashinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Senegal, kamaze gusuzuma iby’abo bakandida bitegura kwiyamamaza, katangaje ko gusubika amatora binyuranyije n’amategeko kanategeka Guverinoma gutanga itariki shya mu gihe cya vuba.
Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu ryemeje ko Perezida Sall yabamenyesheje ko amatora ya Perezida azaba ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024.
Perezida Sall kandi yanahise akuraho Minisitiri w’Intebe, Amadou Ba, uwo akaba yari yaramaze gutangaza ko aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri ayo matora nk’uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi.
Perezida Sall yashyize Sidiki Kaba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku mwanya wa Minisitiri w’intebe mushya.