Isura nshya y’ikibuga cyubatswe na NBA Africa mu Rwanda

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu Rwanda no muri Afurika, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga z’abakunzi ba siporo by’umwihariko umukino wa basketball, ni iy’ikibuga gishya cyubatswe muri ‘Gymnase’ ya Lycee de Kigali (LDK) nyuma yo kuyivugurura kugira ngo ibe igicumbi cyo gutoza abana b’u Rwanda uyu mukino.
Iyo “Gymnase” ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1,500 bicaye, yateguriwe kuba irerero ry’abakinnyi bazashibukamo ibihangange mu mukino wa basket mu Rwanda no muri Afurika.
Imiterere y’icyo kibuga gisakariye NBA Africa yashyikirije Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FEBARWA), yavugishije benshi bitewe n’uko cyubatswe mu buryo bugezweho kandi kikaba kije mu gihe mu Rwanda hakomeza kugaragara abana bakiri bato bakunda umukino wa basketball.
Biteganyijwe ko icyo kibuga kizatorezwamo urubyiruko rusaga 4,000 rugizwe n’abazaba bavuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo.
Umuhango wo gutaha icyo kibuga ku mugaragaro wabaye ku wa Gatanu taliki ya 10 Gashyatare 2023, witabirwa na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore, Perezida wa FERWABA Mugwiza Desire, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa Victor Williams, Ushinzwe ingamba n’Ibikorwa George Land, hamwe n’ukuriye Imikino ya Basketball muri NBA Africa Franck Traore.
Mugwiza yavuze ko kwakira icyo kibuga kigezweho ari intangiriro yo kurushaho kwagura ubufatanye hagati ya FEBARWA na NBA Africa, agira ati: “Uyu mushinga wakozwe mu gushyigikira ubufatanye buri hagati ya NBA Africa na FEBARWA, hamwe no guha ibikorwa remezo byo ku rwego ruhanitse urubyiruko rufite impano kandi rwifuza kuba abakinnyi b’umwuga ba basketball kugira ngo rubone aho rugaragariza ubuhanga n’ubushobozi.”

Yakomeje agira ati: “Twabigize inshingano zacu z’imbere, tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa, gukomeza gushora imari mu iterambere ry’ibikorwa remezo kugeza igihe umukino wa basketball mu Rwanda uzazamuka ukagera ku rwego rushimishije. Iyi ni intangiriro gusa, ibyiza biri imbere.”
Victor Willams yashimye uburyo umukino wa basketball ukomeje gutera imbere mu Rwanda, agaragaza ko icyo kibuga gishya cyahaye urubuga abakinnyi bashya n’amahirwe yo kwiga bakinira ahantu hagezweho, hatuje kandi hatekanye, binyuze muri gahunda ya NBA igenewe abato (Jr. NBA program).
Yakomeje agira ati: “Guha FABARWA iki kibuga gishya cyavuguruwe birashimangira uburyo twiyemeje guharanira ko umukino wa basketball ugera ku rubyiruko rwinshi rushoboka muri Afurika.”
Iki kibuga cyubatswe muri gahunda ya NBA igenewe guteza imbere urubyiruko mu Rwanda, ijyanirana n’amahuriro y’urubyiruko ndetse n’imyitozo bihuzwa n’inama zibanda ku bahindurira ubuzima n’imibereho, kubatoza ubuyobozi, gukorera hamwe no kuba intyoza mu itumanaho.
Byitezweho ko iki kibuga ari cyo kigiye kuba igicumbi cya gahunda zigamije iterambere ry’abakinnyi ba NBA bakiri bato (Jr.NBA) i Kigali.
NBA Africa ni ikigo cyigenga cyashinzwe muri Gicurasi 2021 kugira ngo cyagure ibikorwa bya NBA ku mugabane w’Afurika harimo na Shampiyona Nyafurika (BAL). Gusa NBA ifite amateka maremare muri Afurika kuko yafunguye ishami ryayo rya mbere i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010.






