Israel Mbonyi agiye kumurikira Alubumu ya 5 mu Intare Arena

Umuramyi Israel Mbonyi, uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yagaragaje abakunzi b’ibihangano aho igitaramo cyo kumurika Alubumu ye ya 5 kizabera, abasaba kuzifatanya na we.
Umuhanzi wari umaze iminsi ahumurije abakunzi be akababuza gutega amatwi ibyo abamwiyitirira bababwira ko ahubwo vuba azabagezaho Alubumu ya gatanu yamaze kugaragaza aho igitaramo cyo kuyimurika kizabera.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Israel Mbonyi yababwiye ko gutegereza birangiye ahubwo bakwiye kwitegura kujya kwishimana na we bakumva iyo Alubumu.
Yanditse ati: “Indamutso kuri mwe muryango wanjye, Alubumu yacu nshya yamaze gutungana, muzifatanye na twe tuzataramane ku wa 05 Ukwakira 2025, mu ndirimbo nshya nyinshi zigize umuzingo wa 5.”
Ku butumire yasangije abamukurikira handitseho ko icyo gitaramo kizabera kuri Intare Conference Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Kuri Noheli y’umwaka wa 2022, Mbonyi yanditse amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo yamurikiyemo alubumu ebyiri “Mbwira” na “Icyambu” yongera kumurika iya kane mu 2024 yise Ndi ubuhamya bugenda”.
Mu mpera za 2024, Israel Mbonyi yakoze igitaramo yise Icyambu Live Concert season 3, kuri Noheli y’uwo mwaka, na bwo kitabirwa bidasanzwe.
