Isiraheli: Hahamagajwe inkeragutabara 60 000 ngo yigarurire Gaza

Minisitiri w’Ingabo w’igihugu cya Isiraheli, Katz yemeje gahunda y’ingabo ngo hafatwe umujyi wa Gaza anategeka ko hahamagarwa inkeragutabara 60 000 ngo zigire uruhare muri icyo gikorwa, nk’uko Minisiteri ye yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Kanama.
Minisitiri Katz yemeje gahunda y’igitero cy’ingabo za Isiraheli ku mujyi wa Gaza, umujyi munini uherereye mu majyaruguru ya Palesitina.
Katz yatanze amabwiriza yo kwibutsa icyo izo nkeragutabara zije kumara.
Ati: “Uko muri ikeragutabara 60 000 muje kugira ngo musohoze ubutumwa.”
Minisitiri kandi yemeje imyiteguro y’ubutabazi yo kwimura abaturage ngo bave mu mujyi wa Gaza.
Isiraheli yatangaje mu ntangiriro za Kanama ko irimo kwitegura kwigarurira umujyi wa Gaza n’inkambi z’impunzi zituranye, hagamijwe gutsinda Hamas no kurekura ingwate zashimuswe n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitina ku ya 7 Ukwakira 2023, igitero cyatangije intambara hagati ya Hamas n’ingabo za Isiraheli.
Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yatangaje mu mpera zicyumweru gishize ko yemeye iyi gahunda nshya, yemejwe n’Inama y’Umutekano, kuri iki cyiciro gishya cy’ibikorwa mu karere ka Gaza.