Ishyaka rya UDPR ryakeje Inkotanyi risaba Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bunejejwe no kwifatanya n’abayoboke baryo, Abanyarwanda bose n’inshuti zabo, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rubohowe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Pereizida wa Repubulika Kagame Paul, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zinarokora Abatutsi bicwaga urupfu rw’agashinyaguro muri iyo Jenoside.
Mu itangazo UDPR yageneye abanyamakuru, yagize iti “Kwibohora ku nshuro ya 28 ni ukwibohora byuzuye, hashyirwa mu ngiro indangagaciro zishingiye ku kugira umuturage ishingiro ry’amajyambere, kugira igihugu gifite iterambere rirambye ritubakiye ku mpano z’abagiraneza”.
Ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR rigaragaza ko kwigira biri hafi kugera kuri 60% by’ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu.
Bukomeza buvuga buti “Kugira igihugu gifite ibikorw aremezo biteza imbere ubukerarugendo, imari n’ubukungu, kugira igihugu giteye imbere mu mibereho myiza ishingiye ku burezi bwubakiye ku bushakashatsi, ku buvuzi bugera kuri buri wese kandi bugezweho bwibanda ku ikoranabuhanga, ibi byose ntibyagerwaho hatariho umutekano kandi u Rwanda rwawugize amahitamo”.
U Rwanda rusagurira umutekano amahanga ndetse ngo rwashyize imbere kurwanya umuco wo kudahana, akarengane, ubusumbane n’amacakubiri ayo ari yo yose, aha ni ho ubuyobozi bwa UDPR buhera buvuga ko uyu ari umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiyeho.

Kwibohora byuzuye harimo kureba kure, kugira umutima wagutse wita ku burenganzira bwa muntu nko kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu bihugu bya kure, ibi ngo ni ukwibohora byuzuye.
Perezida w’ishyaka UDPR, Depite Nizeyimana Pie, yabwiye Imvaho Nshya ko Kwibohora byuzuye bitabangikana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri, ivangura aho riva rikagera, ruswa, ubukene, ubunebwe n’indi migirire yose idakwiye.
Ishyaka UDPR rirashimira intwari zose zitanze ku buryo ntagereranywa, zikamena amaraso yazo ngo zibohore igihugu, zikanahagarika na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rinashimira kandi abanyarwanda bose buzuza inshingano zabo. Riti : “Turabashimiye kuko ari bo bagejeje u Rwanda aho rugeze rugirirwa icyizere rukakira inama nka CHOGM ikagera ku ntego no ku rugero rushimishije”.
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, bushimira cyane Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, kubera imiyoborere myiza y’igihugu ishingiye ku mutekano, guteza imbere ubukungu harimo ubucuruzi n’ishoramari, kwishyira ukizana, kwegereza abaturage ubuyobozi n’ibikorwa remezo byazanye iterambere ry’umuturage, kunoza umubano n’amahanga, gutabara abari mu kaga batereranwe ndetse no guharanira buri gihe ubudasa bw’u Rwanda.
UDPR inarakanguria abayoboke bayo n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kwishimira ibyo bamaze kugezwaho no kwibohora, barushaho kwihuta mu iterambere ryuzuye rigaragara mu nkingi zose z’ubuzima bw’igihugu.