Ishyaka DGPR ryifuza guhagararirwa kugeza ku rwego rw’Umudugudu
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryifuza ko ryahagararirwa kugeza ku rwego rw’Umudugudu kugira ngo abarwanashyaka baryo barusheho gukomeza kumenyana.
Umunyamabanga Mukuru wa DGPR, Depite Jean Claude Ntezimana, yabwiye Imvaho Nshya ko gahunda y’ishyaka ari ukugira komite kugera ku rwego rw’Umudugudu.
Yabivuzeho mu gihe ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, abarwanashyaka ba DGPR batoye abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Depite Ntezimana avuga ko Komite ziba zisanzwe ziriho ariko zituzuye cyangwa harimo abimutse aho bari bisanzwe babarizwa bakajya mu yindi Mijyi.
Ni mu gihe ngo Green Party iba ishaka ko abajya muri komite ari abatuye muri ako gace karimo komite y’ishyaka ituzuye.
Ati: “Gahunda y’Ishyaka ni uko tugira inzego z’ishyaka kuko twamaze kurenga Uturere n’Imirenge imwe n’imwe.
Icyo twifuza ni uko twagera ku rwego rw’Umudugudu dufite abahagarariye ishyaka, icyo gihe rero bifite icyo bivuze kuko tuba dushobora kumenya amakuru y’abarwanashyaka ndetse bagashobora gukora ubukangurambaga, n’abandi bakiyongera.”
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Ntezimana, ashimangira ko abarwanashyaka bose atari ko baba basobanukiwe ingengabitekerezo y’ishyaka.
Ati: “Ni yo mpamvu duhora dutyaza ubwenge, ababizi bakongera bakabimenya, abatabizi na bo bakabisobanukirwa ku buryo buri muntu wese aba azi intego z’ishyaka n’icyo rigamije.”
Yavuze ko hari ibyo bagiramo uruhare muri gahunda z’igihugu nko kwigisha gahunda z’iterambere, gahunda za demokarasi y’igihugu ndetse na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.
Louis Masengesho Umuhuzabikorwa w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko abarwanashyaka ba DGPR bagira uruhare mu guteza imbere no kurengera ibidukikije.
Juliet Batsinda, umunyamabanga muri komisiyo ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho, asaba abarwanashyaka gukoresha neza imbuga nkoranya mbaga mu kugaragaza ibikorwa by’ishyaka n’isura nziza y’igihugu.
Ni mu gihe Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba, Ntihanuwayo Modeste, asaba abarwanashyaka bo mu Karere ka Ngororero gukomera ku ihame rya demokarasi, akabibutsa ko n’uburyo bakwiye kugira uruhare mu kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza y’igihugu.



