MINEDUC yerekanye uko ikoranabuhanga ari ngenzi ku barimu b’Afurika

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette yatangaje ko igihe kigeze ngo umwarimu wo muri Afurika afashwe gukoresha ikoranabunga bityo bizatume uburezi atanga bujyana n’iterambere rigezweho ku Isi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika Mpuzamahanga y’iminsi 3 ya 17 yiga ku burezi bwisunze ikoranabuhanga (e Learning Africa) irimo kubera i Kigali.
Ni inama yo ku rwego rwo hejuru yitabiriwe n’abarenga 1200 bakora mu nzego z’uburezi n’izindi nzego, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Ubwo yatangizaga iyi nama, Irere Claudette yagaragarije abayitabiriye ko kwimakaza ikoranabuhanga hategurwa abarimu mu kurikoresha ari ingirakamo ku burezi bw’Afurika ku buryo bugendana n’ikoranabuhanga ririmo kwadukana udushya twinshi ku Isi.
Yagize ati: “Iki gihe kirimo impinduka mu Isi yihuta mu iterambere, kiradusaba intego nshya zijyanye n’uburezi no kugendana n’ibigenzweho kandi mu buryo butajegajega.”
Yavuze ko Abanyafurika bagomba gukora bafite icyerekezo gihamye kigamije guteza imbere uburezi bw’Afurika kandi bwimakaza ikoranabuhanga.
Irere yavuze ko amahirwe ahari muri Afurika akwiye gushyirwa mu kubakira abantu ubushobozi bwo kugira ngo bazabasha kuvamo abakozi beza, bigakoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizwiho guteza imbere imyigire n’amahugurwa.
Ati: “Dushobora gutegura abarimu kugira ngo na bo babashe gutegura abanyeshuri mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imyigire yabo. Ndashaka kwitsa cyane ku mumaro w’abarimu, mu bintu byose dutegura, dushobora kuba hari ibyo twahombye mu barimu dufite ubu, kuko uyu munsi turavuga ubwenge buhangano, za robo, n’ibindi, ibi abarimu dufite ubu ntabwo bigeze babyiga, ahubwo ubu bagenda babyihuguramo, tububakira ubushobozi ariko ntabwo ibi bizatanga umusaruro uhagije.”
Irere yakomeje agaragaza ko Afurika igifite amahirwe yo gutegura umwarimu hakiri kare, aho yashishikarije abashoramari gutera inkunga ibikorwa byose byo gutegura abarimu hakiri kare mbere y’uko binjira mu kazi.
Ati: “Tekereza ikoranabuhanga ririmo kwamamara muri iki gihe, rikorwa n’abarimu dufite mu mashuri yacu, tekereza abarimu dufite mu bihugu byacu aho duturuka barigishijwe mu buryo bugezweho bagakoresha za robo bashoboraga gukora ibintu bihambaye”.

Yerekanye ko uko abarimu barimo kujya kwigisha ubu bagomba koroherezwa bagakoresha ikoranabunga bakanigishwa guhanga ibishya mu mashuri bigishamo.
Yavuze ko mu gihe abarimu badafashijwe kugira ubumenyi buhagije na bo bazatanga ubuciriritse.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claude kandi yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi aho mudasobwa zirimo gutungwa mu mashuri atandukanye, kuri ubu abanyeshuri bamaze kuzihabwa barenga ibihumbi 3.
Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ibihugu mu burezi cyane ko rwakira Abanyamahanga bakaza kuhigira, ndetse anashimangira ko kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda bikomeje kuruteza imbere no kuzamura ireme ry’uburezi.
Icyakora uwo muyobozi yibukije ibihugu ko bikwiye kugira ubufatanye kugira ngo uburezi bitanga bube bufite ireme.
Ati: “Nta n’umwe wakwigeza ku iterambere mu gihe adakoranye n’abandi, gufatanya mu gusangira ubumenyi ngiro bwiza ni ingirakamaro, benshi muri mwe mwohereje abanyeshuri kwiga hano kandi ibyo tuzabikomeza.”
Francis Bizoza inzobere mu burezi, ukomoka mu gihugu cya Uganda, na we yabwiye abitabiriye iyo nama ko umwarimu ari inkingi ikomeye mu gutegura abanyushuri bazabasha guhanga ibishya, asaba inzego zitandukanye kumushyigikira kugira iyo ntego yihaye ayigereho.

Umuyobozi wa e Learning Afurika utegura iyi nama, Rebecca Stromeyer yagize ati: “Inama ya e Learning 2024, ni umwanya w’ingirakamaro muri iki gihe ikoranabuhanga rigezweho rikomeje guhindura uburyo bwo kwiga, dukore kandi tugera no ku bikorwa byimakaza iterambere rirambye”.
Yongeyeho ati: “Abarenga inzobere zisaga 1200, zirimo abarezi, abafata ibyemezo baraganira ku buryo bwo guhanga ibishya hagendewe ku bumenyi n’ubushobozi bugamije iterambere ryisunze ikoranabuhanga rikoreshwa kuri iyi Si.”
Iyi nama y’Iminsi itatu iteraniye i Kigali kuva tariki ya 29 ikazageza tariki ya 31 Gicurasi 2024. Ihurije hamwe inzobere mu burezi, abarimu mu nzego zifata ibyemezo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
Ni inzobere zirimo kungurana ibitekerezo ku kwimakaza uburezi bugezweho aho bakigisha mu buryo bwa gakondo bakabuhindura uburezi buteye imbere bwimakaza ikoranabuhanga.


