Irene Namubiru yanyomoje abahuza kwandika igitabo no gusuzugura nyina

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi wo muri Uganda Irene Namubiru, yanyomoje abakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko uyu muhanzi kwandika igitabo kigaruka ku ihungabana yatewe na nyina byaba ari agasuzuguro avuga ko ntaho bihuriye.

Ni nyuma y’uko Namubiru aherutse gutangaza ko agiye kumurika igitabo yise “My Mother Knows: My Journey to Healing”, avuga ko hari byinshi atigeze ashyiramo biri mu byo uwo mubyeyi we tamukoreye.

Aganira na NTV, Namubiru yasubije abamunenga bavuga ko atari akwiye kwandika icyo gitabo kuko umubyeyi ahora ari umubyeyi avuga ko yabyanditse arengera ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Ntabwo ngamije kumusuzugura ahubwo ngamije kurengera ubuzima bwange, Yego umubyeyi ahora ari umubyeyi ariko ntitugomba kwiyibagiza ko n’ababyeyi bashobora kugira amakosa, kandi abana bafite uburenganzira bwo kuvuga ukuri.”

Yongeraho ati: “Niba warakuze ukora ubujura cyangwa urugomo, ntibivuze ko nugira abana bizahinduka; ushobora gukomeza kuba mubi kandi abana bawe bakabibona bagahitamo kubivuga.”

Igitabo ‘My Mother Knows: My Journey to Healing’ ni igitabo cyanditswe n’uwo muhanzi kigaruka ku bugambanyi yakorewe na musaza we Thadeus Mubiru wahoze ari n’umujyanama we wamugambaniye akamushyiraho icyaha cyo gucuruza ibyiyobyabwenge ubwo yari mu Buyapani mu 2013.

Ibyo byatumye Irene Namubiru, afatirwa ku kibuga cy’indege cyo mu Buyapani ibintu byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga, bikaza kumutungura no kumubabaza ubwo yamenyaga ko uwo musaza we ari we wabiteye yabibwira nyina agasanga na we bafatanyije.

Namubiru avuga ko nubwo hari abamutera amabuye ngo yubahutse nyina ariko atigeze abigeragerageza kuko yubaha umuco kandi muri icyo gitabo hari byinshi atigeze avugamo.

Ati: “Nubaha umuco kandi na mama ndamwubaha, sinigeze nshyira hejuru ijwi mu kumubwira; niyo mpamvu hari byinshi ntashyizemo muri icyo gitabo. Natekereje ko ari byiza kumusigira agaciro gato wenda byamufasha kwisubiraho.”

Irene Namubiru yashyize hanze igitabo ‘My Mother Knows: My Journey to Healing’ tariki 05 Nzeri 2025, avuga ko avuzemo bike ariko nibakomeza kumutoteza hari ikindi gitabo kirimo buri kimwe azahita ashyira hanze.

Irene Namubiru yamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zirimo izo yafatanyije n’abandi bahanzi ndetse n’ize wenyine nka Tebiba Bingi, Akaguwa, Silina, Byansi.

Irene Namubiru avuga ko mu kwandika igitabo atari agamije gusuzugura nyina
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE