IRCAD igiye guhugura abaganga kubaga abarwayi kijyambere

Ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu kurwanya Kanseri zifata Urwungano Ngogozi (IRCAD) Jacques Marescaux, baganira ku nzego zitandukanye z’ubufatanye.
Icyo kigo IRCAD gifite icyicaro Gikuru mu Bufaransa, cyiyemeje kubaka icyicaro cy’Afurika mu Rwanda kizagira uruhare mu guhugura abaganga mu ikoranabuhanga rigezweho ryo kubaga abantu batabaremye inkovu nini zibasigira ubusembwa.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje ko ibiganiro abo bayobozi bombi bagiranye byagarutse ku guhugura abadogiteri bo mu Rwanda ku ikoranabuhanga rigezweho ryo kubaga abarwayi batabasigiye inkovu nini (Laparoscopy).
Ubwo buryo bugezweho bwo kubaga umuntu utamuteye inkovu nini ku nda cyangwa mu kiziba cy’inda ni bumwe mu bugezweho kandi bwizewe bukomeje gukundwa mu mavuriro menshi ku Isi.
Impuguke mu by’ubuvuzi zivuga ko ubwo buryo bwo kubaga umurwayi bumufasha gukira vuba kandi agakomeza ubuzima adafite ipfunwe ry’ibikovu binini bigaragara ku kubiri we.
Umurwayi wavuwe muri ubwo buryo bivugwa ko asezererwa kwa muganga nyuma y’iminsi ibiri gusa, mu gihe uwabazwe mu buryo busanzwe ashobora kumara n’ukwezi mu bitaro.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yatangiye ubufatanhe na IRCAD mu rugendo rwo gutangiza oshami ryayo i Kigali.
Ubwo bufatanye bugamije kunoza no kwihutisha ibikorwa byo kubaga abarwayi muri Afurika, binyuze mu kuziba ibyuho by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bikigaragara mu rwego rw’ubushakashatsi n’amahugurwa.
Kuva mu 2019, Ishami ry’Afurika rya IRCAD ryatangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali by’agateganyo mu gihe hakirimo gutegurwa ibiro bihoraho.
By’umwihariko ibikorwa by’iryo shami kuri ubu byibanda ku bushakashatsi n’iterambere mu gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ya 3D yigashishwa mu buvuzi, igenamigambi ryo kubaga n’ibikoresho bikenewe.
Mu bihe byashize, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amakuru ya Siyansi muri IRCAD Dr. Alexandre Hostettler, yavuze ko ishami ry’Afurika ryugururiye amarembo abahanga mu guhanga ubwenge muntu butari karemano (AI) babasha gukora applications z’ubuzima zafasha muri urwo rugendo rwo guhuza ikoranabuhanga rigezweho n’ubuvuzi.


