Iradukunda Siméon na Nkurunziza Félicien bongerewe mu mavubi yitegura Sudani y’Epfo

Iradukunda Siméon wa Police FC na Nkurunziza Félicien wa Musanze FC, bombi bongerewe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura umukino wo kwishyura na Sudani y’Epfo mu gushaka itike ya Shampiyona nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Umukino ubanza Amavubi yatsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 3-2 i Juba.
Abakinnyi bongerewemo basimbuye Ngabonziza Pacifique na Byiringiro Jean Gilbert bavunitse.
Amavubi yagarutse i Kigali ku wa Mbere, gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura azakiramo Sudani y’Epfo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.
Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.


Muramunsa Theoneste says:
Ukuboza 24, 2024 at 11:57 amAmahirwe Masa Kuri Ababasore Bayobowe Na Kapiteniwacu Wa CHAN Akaba Nakapiteni Wa Rayon Sports Wigihangange Bose Batinya Hano Muri Afurika Ariwe MUHIRE KEVIN .