IPRC Karongi yibutse Abatutsi bazize Jenoside

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba  Uwambajemariya Florence, yifatanyije n’ishuri rya IPRC Karongi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abakozi n’abanyeshuri b’ibyahoze ari EAFO Nyamishaba, ETO Kibuye ndetse n’abari baturiye ibi bigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwambajemariya mu ijambo rye yagaragaje ko itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside rishinze imizi mu mateka yaranze Igihugu n’ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe mu mitima y’Abanyarwanda n’ubuyobozi bubi kuva mu gihe cy’Abakoloni.

Yagize ati: “Turibuka kugira ngo duhe icyubahiro gikwiye Abatutsi bishwe muri Jenoside no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ndashima cyane ubutwari bw’abarokotse Jenoside bakomeje gutwaza nabasaba gukomeza kwigirira icyizere ntibaheranwe n’agahinda”.

Mu buhamya bwatanzwe na Karenzi J.Bosco, yagaragaje urupfu rw’agashinyaguro abakozi, abanyeshuri n’abaturage bari baturiye ibi bigo bapfuye aho abenshi bajugunywe mu kiyaga cya Kivu, we na bagenzi be bake bakaba barashoboye kwambuka ikiyaga mu bwato bagahungira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste kimwe n’uwari uhagarariye imiryango y’abiciwe mu kigo cya Nyamishaba bishimiye ko urwibutso rwa Nyamishaba rutazimurwa ngo ruhuzwe n’izindi kubera amateka yarwo yihariye, baboneraho gusaba ko ku Kiyaga cya Kivu hakubakwa ikimenyetso cy’urwibutso.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Mata 2023 cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye ku rwibutso rwa Nyamishaba ndetse n’abandi bajugunywe mu kiyaga cya Kivu.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence ashyira indabo aharuhukiye Abatutsi bishwe muri Jenoside, ku rwibutso rwa Nyamishaba
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE