Inyungu u Rwanda rwiteze mu kuzibukira moteri zitanga amashanyarazi zikoresha mazutu

Gukoresha amashanyarazi aturuka kuri moteri zinywa mazutu ni kimwe mu bituma igiciro cy’amashanyarazi mu Rwanda kikiri hejuru, cyane ko Guverinoma itakaza amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyari 20 na 24 buri mwaka kuri ayo mashanyarazi.
Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko igiye kujya yizigamira ayo mafaranga buri mwaka nyuma yo guhagarika gukoresha izo moteri guhera muri Kamena uyu mwaka.
Izo mashini zahagaritswe nyuma y’aho imishinga minini itanga ingufu z’amashanyarazi irimo ingomero n’inganda zitanga amashantarazi ya Gaze Methane.
Mu kiganiro aheruka guha itangazamakuru, Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr.Jimmy Gasore yavuze ko kuva muri Kamena uyu mwaka, u Rwanda rwatangiye gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka ku ku mazi ndetse naturuka kuri Gaz Methane.
Ubu buryo bushya bwatangiriye ku mushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ndetse n’umushinga wa Shema Power Lake Kivu Ltd uri ku kiyaga cya Kivu.
Umushinga w’urugomero rwa Rusumo uhuriweho n’ibihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Tanzania ni umushinga wamaze kuzura kandi witezweho kujya utanga Megawati 80 z’amashanyarazi muri ibi bihugu aho buri gihugu biteganyijweko kizajya gikoresha Megawati 26.6.
Umushinga Shema Power Lake Kivu Ltd wo ni uruganda rwa Gaz Methane rwitezweho gukwirakwiza umuriro w’amashanyarizi angana na Megawati 56.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka ushize wa 2022, yagaraje ko gukoresha ingufu z’amashanyarazi akaresha imashini zicana Mazutu bihenze cyane byatwaraga amafaranga amafranga y’u Rwanda ibihumbi 375.5 kuri Kilowatt ku isaha (kWh) mu gihe gukoresha amashanyarazi aturutse ku mazi byatwaraga amafaranga 136,9 kuri Kilowatt ku isaha(kWh).
Iyi raporo yagaragaje ko muri 2022, ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi akoresha imashini zikoresha Mazutu ryatwaye u Rwanda amafaranga miliyari 38,8 kuri Megawatt 103, 416, 460 kWh zakoreshejwe ku mwaka.
Iyi raporo yagaragaje ko muri 2022, koreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi atangwa n’imashini zikoresha Mazutu ryatwaye u Rwanda amafaranga miliyari 38,8 kuri megawati 103,416,460 kWh zakoreshejwe ku mwaka.
Iyi raporo kandi yavuze ko kandi uko kubona ingufu z’amashanyarazi bigihenze mu Rwanda kubera ko gukoresha akoresha imashini zikoresha mazutu bikiri henshi.
Kuri ubu nyuma y’aho u Rwanda rwayobotse gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka ku ngufu z’amazi byarahendutse ,aho angana na megawati 103,416,460 kWh yagendagaho miliyari frw38,8 muri 2022,kuri ubu rugatanga abarirwa muri miliyari 14.1 z’amafaranga y’u Rwanda,bivuze ko byarengeye amafaranga arenga miliyari 24.6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri y’ibikorwa remezo kandi ikavuga ko usibye kuba gukoresha amashanyarazi akoresha imashani za Mazutu bihenda binateza impanuka za hato na hato z’inkongi y’umuriro w’amashanyarazi no kubura k’umuriro kenshi.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (EDCL), Felix Gakuba aherutse gutangaza ko ikoreshwa ry’amashanyarazi akoresha imashini zinywa Mazutu rihenze cyane biturutse kuri mazutu izigendaho ndetse anashimangira ko umushinga w’amashanyarazi uri ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo watangiye gukwirakwiza amashanyarazi ku buryo, bateganya guhagarika gukoresha amashanyarazi akoresha imashini zinywa mazutu.
ZIGAMA THEONESTE