Inyungu fatizo ya BNR yagabanyutseho 0.5%

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inyungu fatizo yayo yagabanyutseho 0.5% aho yavuye kuri 7.5% igashyirwa kuri 7%, ibintu bavuga ko byatewe n’uko ishusho y’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko rihagaze.
Byatangajwe na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa mu kiganiro ubuyobozi bw’iyo banki bwagiranye n’itangazama kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024.
Rwangombwa avuga ko imwe mu mpamvu zashingiweho harimo no kuba umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko waragabanyutse.
Ati: “Kimwe mu by’ingenzi gishingirwaho hafatwa uyu mwanzuro, ni umuvuduko w’ibiciro ku masoko ari nacyo ahanini dukurikirana nka Banki Nkuru y’Igihugu, nkuko twari twabivuze mu bihembwe bishize twabonaga uzagenda ugabanyuka, ndetse uyu mwaka tukaba twiteze ko izagabanyuka ku mpuzandengo ya 5% ivuye kuri 4.7%.“
Yongeraho ati: “Kubera ko tubona ibiciro ku masoko biri ku gipimo twifuza nka Banki Nkuru y’Igihugu kandi ari cyo gipimo gifasha ubukungu gutera imbere muri rusange hagati ya 2% na 8%, byabaye ngombwa ko dutangira gahunda yo kugenda tumanura buhoro buhoro urwunguko rwa Banki Nkuru, nkuko mu bihembwe byashize twagiye tuzamura kubera izamuka ry’umuvuduko w’ibiciro ku masoko, ubu rero byabaye ngombwa ko tugabanya inyungu fatizo bikava kuri 7.5% bikagera kuri 7.0 %.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko ibindi bishingirwaho komite ishinzwe Politiki y’ifaranga ifata imyanzuro harimo no kureba uko ubukungu buhagaze ku rwego rw’isi.
Ati: “Akanama gashinzwe Politiki y’ifaranga duhera ku kureba uko bimeze ku rwego rw’Isi, uyu munsi ubukungu burimo burazamuka ariko buhoro, gusa muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamukaho 3.2% ndetse n’umwaka utaha.”
Akomeza avuga ko ibiciro ku rwego mpuzamahanga byagabanyutse cyane kubera ibyemezo byari byafashwe mbere, aho umuvuduko wizamuka ry’ibiciro ku masoko byitezwe ko uzagabanyuka mu 2024 ku mpuzandengo ya 5.8% uvuye kuri 6.8%.
John Rwangombwa avuga ko ashingiye ku buryo ubukungu bumeze ku rwego rw’Isi ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka.
Ati: “Hashingiwe ku bukungu bw’Isi uko bwakomeje gutera imbere mu 2024, biteganyijwe ko ubukungu bwacu muri rusange buzakomeza kuzamuka neza nkuko bugeze ku mpuzandengo ya 8.6% muri uyu mwaka, buvuye ku 8.2 % byariho mu gihembwe cya 4 cya 2023.”
Nubwo ari uko bimeze ariko, Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko hakiri icyuho kuko umubare w’ibitumizwa hanze y’igihugu ukiri munini ugereranyije n’ibyoherezwayo, ibintu bigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha, ariko kandi bikaba biteganyijwe ko ifaranga rizata agaciro ku kigereranyo cyo hasi ugereranyije n’uko umwaka ushize byari bimeze, bikazarutaho gato hafi ya 5% byari bimenyerewe ariko bikazaba munsi ya 10%.
