Zimwe mu nyubako za kera nta buryo bworohereza abafite ubumuga zifite – AGHR

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuryango w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (General Association of People with Disabilities of Rwanda, AGHR), utangaza ko inyubako rusange za kera nta buryo bworohereza abantu bafite ubumuga zifite.

Ubushakashatsi bwa AGHR bwamuritswe mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, bugaragaza ko hakiri icyuho mu kugena ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byorohereza abantu bafite ubumuga ndetse n’ibifasha kubitaho.

Isesengura ry’Umuryango AGHR ku ngengo y’imari ya Leta y’imyaka Itatu 2022/2023 kugeza 2024/2025, rigaragaza ko mu ngengo y’imari hakongerwamo amafaranga agenewe gutunganya inzu hakanashyirwaho uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga.

Aimable Rukundo, Umuyobozi w’Umuryango w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, yabwiye Imvaho Nshya ko hakwiye kunozwa ibikorwa remezo kugira ngo abantu bafite ubumuga babashe kubigeraho.

Ati: “Abakoze raporo icyo babashije kugeraho nuko basanze iyo ngengo y’imari ntaho igaragara mu igenamigambi rya Leta.

Buri serivisi ya Leta, buri kigo cya Leta, buri Minisiteri yagombye kuba iteganya serivisi zigenewe abafite ubumuga mu ngengo y’imari yayo.”

Rukundo avuga ko hari ingengo y’imari yo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye nk’amavuriro, amashuri n’ibindi ariko ngo nta mwihariko w’abantu bafite ubumuga ugaragaramo.

Agira ati: “Ni yo mpamvu twifuza ko hashyirwaho uwo mwihariko cyane cyane ujyanye n’inyubako za kera kuko dufite amashuri yubatswe kera, dufite amavuriro yubatswe kera, dufite inzu zikoreramo ibigo bya Leta byubatswe kera, izo zose ntabwo zujuje ibisabwa kugira ngo abantu bafite ubumuga babashe kuzigeramo.”

Akomeza avuga ati: “Bityo rero tukaba twifuza ko Leta yakabaye ifata ingamba z’uko wenda mu myaka Ibiri cyangwa se Itatu, yakagennye amafaranga make ashyirwa ku ruhande agafasha mu kunoza izo nyubako kugira ngo abantu bafite ubumuga babashe kugira uruhare mu buzima bisanzwe.”

Mukarukundo Pascasie, Umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe gutegura ingengo y’imari ya Leta, ahamya ko basanzwe bagira ingengo y’imari ya Leta yungukirwaho n’abantu bose barimo n’abantu bafite ubumuga.

Buri rwego rwa Leta rugenerwa ingengo y’imari ya Leta nyuma yo kugaragaza uburyo ruzakoresha iyo ngengo y’imari kugira ngo n’abantu bafite ubumuga bibonemo.

Ati: “Uretse ingengo y’imari igenerwa ikigo gifite mu nshingano abafite ubumuga, habaho n’ingengo y’imari igenerwa ibikorwa mu Turere by’abafite ubumuga nk’amakoperative y’abafite ubumuga.”

Abafite ubumuga bakoresha inyubako za Leta n’iz’abikorera, inyubako zubakwa ku buryo bose babasha kuzikoresha ntawe uhejwe cyane ko ngo nta ngengo y’imari yihariye ku bantu bafite ubumuga.

Agira ati: “Ni ukuvuga ngo niba duhaye ingengo y’imari ikigo cya Leta gishinzwe imiturire, niba kigiye kubaka inyubako runaka kiba kigomba kuragaraza n’igice kigomba kuzakoreshamo iyo ngengo y’imari ariko cyita ku bibazo by’abafite ubumuga kugira ngo bazabashe gukoresha iyo nyubako.”

Mukarukundo yabwiye Imvaho Nshya ko hagenwa ingengo y’imari yo kuvugururwa ibikorwa bya Leta ndetse n’inyubako zayo za kera kandi hakitabwa kugushyiraho uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga mu gihe mbere ntabwari Buhari.

Ati: “Ntabwo twavugurura inyubako yari isanzwe idafasha abantu bafite ubumuga ngo ize ititaye kuri icyo kibazo.

Tugira rero n’ingengo y’imari yo kuvugurura izo nyubako. Ariko amikoro y’igihugu ntabwo aba ahagije ku buryo ibintu byose twabikorera rimwe.”

Leta yashyize ingengo y’imari mu rwego rw’uburezi ingana na 254,266,661,269 Frw mu mwaka wa 2024/2025.

Ni mu gihe mu mwaka wabanje, hashyizwemo ingengo y’imari ingana na miliyari 270.5 Frw hagamijwe gufasha abantu bafite ubumuga.

Ibikorwa remezo byorohereza abantu bafite ubumuga byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 632.2 Frw mu mwaka wa 2024/2025, ni mu gihe umwaka ushize byagenewe miliyari 621.9 Frw.

Urwego rw’ubuzima rwagenewe miliyari 282.1 Frw muri uyu mwaka wa 2024/2025 agomba kujya mu bikorwa bifasha abantu bafite ubumuga, mu gihe uwabanje uru rwego rwagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 271.03 Frw.

Muri uyu mwaka wa 2024/2025, Minisiteri ya Siporo yagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 15.1 Frw, umwaka ushize w’ingengo y’imari yari yagenewe miliyari 11.4 Frw.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yagenwe miliyari 120.1 Frw mu gihe mu 2023/2024 yari yagenewe ingengo y’imari igenewe abantu bafite ubumuga ingana na miliyari 93.2 Frw.

Umujyi wa Kigali wahawe ingengo y’imari igenewe abantu bafite ubumuga mu 2024/2025 ingana na miliyari 87.4 Frw mu gihe umwaka ushize wa 2023/2024 wagenewe ingengo y’imari ya miliyari 43.9 Frw.

Aimable Rukundo, Umuyobozi w’Umuryango w’abantu bafite ubumga mu Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE