Intumwa z’Amerika mu bya siporo zirasura u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Intumwa z’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) gishinzwe iterambere rya siporo Max Fennell na Greta Neimanas bategerejwe mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2025, aho bazakurikirana imishinga ya siporo n’uruhare igira mu iterambere ry’Igihugu.

Max Fennell ni umwirabura w’umukinnyi wamamaye muri siporo zikomatanya kwiruka n’amaguru, kunyonga igare no no koga (trihathlon), akaba amaze guhatana mu marushanwa akomatanyije inshuro zirenga 54. Yahawe ikarita yo kuba Ambasaderi wa USA mu bya Siporo mu mwaka wa 2014.

Greta Neimanas w’imyaka 37 y’amavuko na we ni umugore wahagarariye Amerika mu mikino Olempike y’abafite ubumuga (paralympis) aho yazaniye Leeta Zunze Ubumwe z’Amerika imidali ibiri ya zahabu mu kunyonga igare mu mwaka wa 2008 n’uwa 2012. Mu 2011 na bwo yazanye umudali w’umulinga (bronze).

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yatangaje ko Max Fennell na Greta Neimanas bazakora ibikorwa bitandukanye muri uru ruzinduko rw’iminsi umunani bari mu Rwanda.

Biteganyijwe ko bazasura ibikorwa binyuranye bya siporo basuzuma uburyo bifasha kubaka sosiyete, kwimakaza ubuyobozi no guhanga imirimo no guteza imbere urubyiruko muri rusange.

Muri urwo ruzinduko, ibyo byamamare muri siporo bizanifatanya n’abahanga muri siporo zinyuranye mu Rwanda, batange ubujyanama mu bijyanye n’umukino wo kunyonga igare, ndetse banagire uruhare mu marushanwa ahuza abaturage.  

Ibiganiro bazatanga byitezwe kwibanda ku gusangiza Abanyarwanda ubunararibonye mu gukora siporo ibyara inyungu ndetse no kuyikoresha mu kubaka dipolomasi.

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yatangaje ko Ikigo cya USA gishinzwe iterambere rya siporo kitoranya abahanga mu mikino itandukanye mu bihugu binyuranye mu kwimakaza umuco wo guhuriza hamwe imico ivuye mu bice bitandukanye, no kubaka ikiragano gishya cy’abayobozi b’ahazaza muri siporo.  

Greta Neimanas yamamaye nk’ufite ubumuga wahesheje Amerika imidali ibiri ya zahabu
Max Funnel yamamaye mu mikino ikomatanyije ya trihathlon
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE