Intumwa za EU zasuye ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Mozambique Antonino Maggiore, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya EU cy’amahugurwa ya gisirikare muri Mozambique Brig Gen Comodore Martins de Brito, basuye Ibirindiro by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda i Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Bakiriwe n’Umugaba w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda Maj Gen Eugene Nkubito, abasobanurira imiterere y’umutekano mu bice bashinzwe gucungira umutekano ku bufatanye n’Inzego z’Umutekano za Mozambique.
Amb. Antonino Maggiore yashimye ubufatanye bw’intangarugero burangwa hagati y’ingabo zifatanyije mu bikorwa byo guhashya ibyihebe no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yakomeje ashima ibikorwa byunganira abaturage birimo kubaha ubuvuzi n’ubundi bufasha buborohereza mu mibereho yabo muri ibi bihe bakomeje gusubira mu byabo nyuma y’imyaka itanu ishize babikuwemo n’ibyihebe bishamikiye kuri Leta ya Kiyisilamu.
Yiyemeje gukora ubuvugizi mu gushishikariza imiryango itegamiye kuri Leta gutanga inkunga n’ubutabazi byisumbuye ku baturage bakomeje guhunguka no gusubira mu byabo.
U Rwanda rwohereje abapolisi n’abasirikare barwo muri Mozambique guhera muri Nyakanga 2021, bagiye guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka ikabakaba itanu byigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado.
Ibyihebe byigaruriye iyo Ntara guhera mu mwaka wa 2017, ibikorwa by’iterabwoba bikaba byari bimaze guhitana abaturage barenga 4,000 mu gihe abasaga 800 bari barahunze ibyabo.
Urwo ruzinduko rubaye mu gihe EU yemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 22.6, yo gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo EU yemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 22.6, yo gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.


