Intego ni ukubaka ikipe y’icyitegererezo muri Afurika Minisitiri Marizamunda avuga kuri APR FC

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenald Marizamunda yavuze ko nka APR ifite intego yo kubaka ikipe y’icyitegererezo mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025, ubwo yari ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ikipe y’ingabo z’igihugu imaze ivutse.
Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31 u Rwanda rumaze rubohowe.
Yavuze ko ahabereye ibirori atari ku Mulindi gusa ahubwo ko ari no ku butaka budasanzwe, aho amateka y’igihugu yatangiriye guhinduka.
Ati: “Uyu munsi twizihizaho kwibohora ku nshuro ya 31 ntitwibuka gusa urugendo rwihariye rw’igihugu cyacu ahubwo turanibuka imyaka 32 APR FC imaze ishinzwe.
Tunashima umurage w’ikirenga wa APR FC, ikipe yabaye ishusho y’impinduka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize.”
APR yagiye igira inyota yo guharanira itsinzi buri gihe, ikinyabupfura n’ishema by’igihugu ariko ibikombe si byo byonyine biyiranga, ibikorwa bya APR FC mu guteza imbere siporo mu Rwanda, mu mupira w’amaguru ngo birivugira.
Yavuze ko ruhare ikipe ya APR FC igira mu ikipe y’igihugu, uruhare igira mu kuzamura impano z’abatoya, uruhare igira mu guha abakinnyi andi makipe nta warushidikanyaho.
Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda, yagize ati: “APR ni ikipe yabyaye impano, ni ikipe ibyara impano, ni ikipe yubaka indangagaciro kandi igaragaza ubunyangamugayo no gukorera hamwe ibyo byose.
Intego yacu nka APR FC, ni ukubaka ikipe y’ikitegererezo mu gihugu, mu Karere no ku mugabane wa Afurika.”
Minisiteri y’Ingabo ifite inshingano zo gutoza, kurera no guteza imbere abakinnyi b’intangarugero, bafite imyitwarire n’uburere byiza bubakiye ku rukundo rw’igihugu n’ishyaka ryo gukora ibidasanzwe kandi bakabera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo.
Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko umuriro wo kwibohora uzakomeza ucanye kuri buri gitego cya APR bityo ubuzima buhinduke.
Amateka y’Ikipe ya APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, yavuze ku mateka y’ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yashinzwe mu 1993 ku Mulindi.
Yavuze ko APR FC yavukiye ku Mulindi w’intwari ku gitekerezo cya Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga, Paul Kagame.
Ati: “Icyo gihe yari Chairman w’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo (High Command) intego yahaye APR FC yari iyo guteza imbere Siporo n’imyidagaduro muri APR icyo gihe.
Nk’imwe mu nkingi zo kubaka igisirikare gishoboye kandi kitajegajega mu rugamba rwo kwibohora no kubohora igihugu cyacu ndetse no kugiteza imbere, cyubaka umusingi w’impinduka twese twifuza mu gihugu cyacu no gushyiraho itandukaniro hagati y’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.
APR FC yashinzwe atari ukugira ngo ihangane gusa mu mupira w’amaguru ahubwo yari igamije kuba urumuri rw’ubumwe, kwihangana no gukunda igihugu.”
APR ishingwa yari igizwe na benshi bakinnye umukino wahuje APR FC na Gicumbi FC. Icyo gihe bari ingabo zari iza RPA.
Ati: “Urubyiruko nka benshi turi kumwe hano uyu munsi, basize byose biyemeza kugira uruhare mu rugamba rwo kwibohora no kubohora igihugu cyacu cyari cyarabaye ingwate.
Icyo gihe APR yahuye n’amakipe atandukanye harimo n’ikipe yari ivuye i Kigali duhurira hano ku Mulindi igizwe n’urubyiruko rwa PSD.”
Mu ivuka ry’ikipe ya APR FC yagiye ishyira imbere ikinyabupfura, ubunyangamugayo bishingiye ku myitozo inoze ndetse iterambere ry’abakinnyi ryatumye yiharira ibikombe byinshi mu Rwanda no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Bimwe mu bigwi bigize amateka ya APR FC harimo gutsindira ibikombe mu gihugu, aho mu myaka 30 ifite ibikombe 23 bya Shampiyona y’u Rwanda, bivuze ko yihariye ibikombe myinshi kurusha andi makipe kuko yo agihanganira ibikombe 7.
Ati: “Mu muco twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ntabwo twakwiharira mukibaza muti ibyo bikombe birindwi bindi byaburiye hehe?
Bwari uburyo bwo kugira ngo dusaranganye n’abandi ariko tudahusha intego kuko icyo gihe twahataniraga kubona ibindi bikombe 13 by’umutekano.
Ni ukuvuga rero APR ifite ibikombe 23 bya shampiyona, 13 by’Amahoro na bine bya Super Cup, ni ukuvuga ngo kutagira igikombe na rimwe ni ikosa kandi ni ikizira.”
APR yahize mu bwitabire bwa buri mwaka mu marushanwa y’igikombe, kurangiza shampiyona nta mukino n’umwe utsinzwe.
Inshuro nyinshi kandi ikipe ya APR FC ngo yagiye igira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umupira mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza imyaka 32 APR imaze ishinzwe, asaba abafana b’iyi kipe gukomeza gushyigikira siporo no kuba mu Rwanda rutekanye kandi rufite icyerekezo.
















