Intara y’Amajyepfo: Imbogamizi zabangamiye imurikagurisha zizavugutirwa umuti

Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo ryaberaga mu Karere ka Muhanga ryatangiye ku italiki ya 22 Ukuboza 2022 ryasoje kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, ntiryitabiriwe cyane, bitewe n’imbogamizi zitandukanye, bikaba byatumye inzego z’ubuyobozi ziyemeza kuzafatanya ngo izo mbogamizi zivugutirwe umuti.
Iryo murikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo ryitabiriwe n’abikorera 70 barimo umunyamahanga umwe, ryitabiriwe n’abantu 17 200; ribaye ku nshuro ya cyenda, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Tumurike ibyo dukora, twubaka ubukungu butajegajega’.
Zimwe muri zo ni imvura nyinshi yagwaga, kuba ritaramenyekanishijwe hakiri kare ngo abantu bamenye ko rizaba, akaba ari yo mpamvu Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo yarisozaga yavuze ko inzego zigiye kuzashakira hamwe uko izo mbogamizi zakurwaho.
Guverineri Kayitesi yagize ati: “Bahuye n’imbogamizi y’imvura bigaragara ko twariteguye mu gihe cy’imvura birimo ko tuzagerageza tukajya turishyira mu gihe cy’izuba, ariko bitazahurirana n’imurikagurisha rinini ribera mu Mujyi wa Kigali.

Yongeyeho kandi ko banahuye n’imbogamizi yo kuba iri murikagurisha ritaramenyekanishijwe hakiri kare.
Ati: “Ikindi ni ukurimenyekanisha cyane kuko ubona harimo abacikanywe batabashije kubimenya ngo bazane ibicuruzwa byabo cyangwa ngo bamenyekanishe ibyo bakora. Byaduhaye umukoro w’uko tugomba gufatanya n’Urugaga rw’abikorera n’Uturere tugategura hakiri kare, ku buryo tudategura mu bihe bya nyuma hakaba harimo abacikanwa n’ayo mahirwe”.
Guverineri Kayitesi yanagarutse ku bushobozi bw’Uturere budahagije, ariko ko bazicara hamwe bakabiganiraho.
Yagize ati: “Ikijyanye n’ubushobozi kuko tuzi ko ubushobozi Uturere tugenera imurikagurisha ry’Intara nabwo butari bwagera ku rwego rwabafasha koko gukora ibikorwa byose nk’uko babyifuza, nabyo tuzabiganiraho n’Ubuyobozi bw’Uturere, kuko icyo tugamije ni ukumenyekanisha ibintu bikorerwa mu Ntara y’Amajyepfo kandi birahari byinshi”.
Yashimangiye ko hari byinshi bihakorerwa, hazarebwa uko ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera imurikagurisha rizamenyekanishwa, abantu bakabimenya ndetse bakagurisha kandi n’abaguzi bakaba benshi, hazashyirwa imbaraga mu kugabanya imbogamizi izo ari zo zose zababangamira.
Umwe mu bikorera, Kubwimana Joseph yashimye inzego zitandukanye zagize uruhare mu itegurwa ry’iryo murikagurisha kuko rihuza umuguzi n’ugurisha. Yanakomoje ku mbogamizi y’imvura yakomye mu nkokora imigendekere myiza y’imurikagurisha.
Yagize ati: “Kimwe cyo twabangamiwe cyane n’imvura yaguye nyinshi, kandi ikagwa mu buryo bwa buri kanya. Hari igihe twabaga tumaze kwizera ko imvura ihagaze ariko ukajya kubona nanone iramanutse. Hamwe n’ibyo rero turifuza ko imurikagurisha ryajya ritegurwa mu mataliki yamaze kugenzurwa ko nta mvura nyinshi iriho”.
Yongeyeho ko byaba byiza hashyizwe imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha imurikagurisha.
Ati: “Byaba byiza iri murikagurisha ry’abikorera ryo mu Ntara yacu y’Amajyepfo hashyirwamo imbaraga nyinshi mu kurimenyekanisha. Twese turabizi yuko muri iyi minsi y’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambuga n’itangazamkuru, iyo ukoranye n’itangazamakuru ibyo ushaka ko babimenya, babimenya mu buryo bworoshye”.
Yanavuze kandi ko ba rwiyemezamirimo bifuza ko hajya hatumirwamo benshi, ba rwiyemezamirimo banini n’abato.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Dr. Kubumwe Célestin atangaza ko imbogamizi zagaragaye mu imurikagurisha ku bufatanye bw’inzego zitandukanye bagiye kubikosora, izo mbogamizi zikavaho.
Ati: “Izo mbogamizi bazivuze, icyo tuzakora muri uyu mwaka kugira ngo bizarusheho kuba byiza, tuzarusharho gukora ubuvugizi, tuvugane cyane cyane n’Uturere kuko ni bo bafatanyabikorwa bakomeye.
[…..] Abitabiriye babaye bake kubera ikibazo cy’imvura nk’uko babivuze, hanyuma ryahuriranye n’imurikagurisha ryari riri i Kigali bituma abantu baba bakeya”.
Abitabiriye imurikagurisha bahawe ibyemezo by’ishimwe ndetse abakoze kurusha abandi mu kwakira abantu babaha serivise nziza, abahanze udushya bahawe ibikombe, abandi bahabwa imidari y’ishimwe.
