Inshingano za Minisiteri y’Ishoramari rya Leta zimuriwe muri MINECOFIN

Minisiteri y’Ishoramari rya Leta iheruka gushyirwaho tariki 30 Nyakanga 2022, yakuweho nyuma y’impinduka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze muri Guverinoma ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023.
Itangazo ryatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza ko Dr Eric Rwigamba wari Minisitiri muri iyo Minisiteri yahawe inshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Inshingano z’iyo Minisiteri zizakomeza gukorwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), aho Madamu Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari.
Ni we usigaye ashinzwe izo nshingano zari mu maboko ya Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta kuva mu mwaka ushize.
Mbere yo guhabwa izo nshingano, Madamu Munyeshuli yari Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ibikorwa muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri Bose (UGHE).
Ni impuguke mu by’ubukungu, akaba umwarimu n’umutoza wa Yoga ndetse akaba ari n’umwe mu bagize Inama z’Ubutegetsi mu bigo bitandukanye.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu masomo arebana n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi (Switzerland).
Minisiteri yakuweho yavuzweho byinshi nyuma yo gushyirwaho, aho impuguke mu by’ubukungu zishimiye ko kujyaho kwayo byashoboraga gutanga umusanzu ukomeye mu kugabanya ibihombo bituruka ku ishoramari rya Leta ndetse no gutanga ikirere cyiza kuri iryo shoramari kugira ngo rirusheho gutanga umusaruro.
Kuba Munyeshuli yahawe inshingano z’iyo Minisiteri, bisobanuye ko yahawe gukurikirana ahari amahirwe Leta y’u Rwanda yashoramo imari, kugenzura imikorere y’ishoramari Leta isanzwe ikora mu bigo bitandukanye no gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwegurira abikorera rimwe mu ishoramari rya Leta aho bishoboka kandi biri ngombwa.
