Insengero zafunzwe zigiye gufungurwa

Insengero zafunzwe zigiye gufungurwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko insengero zitakabaye ikibazo ahubwo ko ibyo bigaragara mu banyafurika. Yavuze ko insengero zafunzwe zikaba zarujuje ibyo zasabwe, ababishinzwe bakwiye gusubira inyuma bakareba ko ibyo basabye byashyizwe mu bikorwa.

Ni ingingo yagarutsweho na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025.

Aho insengero zafunzwe abantu babwiwe impamvu ariko hari n’izitarafunzwe.

Umukuru w’igihugu yavuze ko izo mpamvu hari bamwe batazumvise ariko ko hari abenshi bazumvise.

Yakomeje agira ati: “Muravuga ko hari abazujuje ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiriye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje kandi ikibazo ni iki?

Njye ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko insengero zitakabaye ikibazo agaragaza ko hari abantu bigiriye mu bintu by’icyuka kandi n’ababibashoramo bakifuza kubarangaza.

Yavuze ko atatinda ku mateka y’insengero kuko ibyayo bidasobanutse, cyane ko ibijyanye n’insengero bigira uburyo bikurikizwa kugira ngo bijyeho.

Niyo bibayeho hakurikiranwa uko bikora ariko ko abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu, bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.

Ati: “Abo bantu hari ibyo bagombaga kuba bujuje batari bujuje noneho ubu bakaba barabyujuje, ubwo ikibazo gisigaye ni ikindi, ni ukujya kureba niba noneho byuzuye.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nibura hari abemeranya n’ibyo basabwaga kandi bakaba barabikurikije bakava mu kajagari kuko ibintu byari akajagari.

Ati: “Akajagari kari gahari karakabije mu bintu bitanasobanutse.”

Ku ikubitiro, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwafunze insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu kubera kutuzuza ibisabwa nyuma yo gutangiza igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru wa RGB, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibizakorwa mu 2024/2025, yavuze ko nyuma yo kuzuza ibisabwa abafungiwe insengero bongeye gusaba gufungurirwa kandi babihabwa nyuma yo kugenzura neza.

Yagize ati: “Izo zafungiwe nk’ubuziranenge bw’imyubakire bagiye babwirwa ibyo bagomba kuzuza kugira ngo bazongere gufungurirwa.

Kuri ubu izemerewe gufungura ni insengero zigera kuri 44 kuko zagiye zigaragaza ko zujuje ibisabwa kandi ubugenzuzi burakomeza ku zigenda zuzuza ibisabwa zikagenda zisaba gufungurirwa.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Nteziyaremye Theogene

Ndashima umukuru wigihugu kubwigikorwakiza yakoze. Kuko ibyamadini byari birenze.gusa harikibazo Gihari Hara bafunguriwe Ako Harabatarafungurirwa Kandi Bujuje Ibisabwa.Kandi Bimaze Igihepe.Kuburyo Hanzaha Bigaragara Nabi. Byagakosotse Abafungurirwa Bakabibakorera Abadafungurirwa Bakabareka.Mukuri Abana abasaza Abacyecuru Kujya guteranira kure Birabagora .Kandi Munsengero Twungurana Ibitekerezo.Mukuri Ababishinzwe Nibadufashe Theogene

Nteziyaremye Theogene

Ndashima umukuru wigihugu kubwigikorwakiza yakoze. Kuko ibyamadini byari birenze.gusa harikibazo Gihari Hara bafunguriwe Ako Harabatarafungurirwa Kandi Bujuje Ibisabwa.Kandi Bimaze Igihepe.Kuburyo Hanzaha Bigaragara Nabi. Byagakosotse Abafungurirwa Bakabibakorera Abadafungurirwa Bakabareka.Mukuri Abana abasaza Abacyecuru Kujya guteranira kure Birabagora .Kandi Munsengero Twungurana Ibitekerezo.Mukuri Ababishinzwe Nibadufashe Theogene

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14