Inkangu yahitanye abarenga 1 000 muri Sudani

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yibasiye misozi ya Marra mu Burengerazuba bwa Sudani yahitanye abarenga 1 000 nkuko byatangajwe n’umutwe witwaje intwaro wa Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A).
Iyo nkangu yaridutse mu mpera z’icyumweru yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi yibasiye utwo duce, ikaba yaranasenye umudugudu wa Tarasin, nk’uko uwo mutwe wabivuze mu itangazo, usaba inkunga z’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga.
Abaturage benshi bo mu Majyaruguru ya Darfur bari barahungiye mu misozi ya Marra nyuma y’intambara imaze igihe hagati y’Ingabo za Sudani n’Umutwe wa RSF.
Guverineri wa Darfur, Minni Minnawi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko iyo nkangu ari icyago gikomeye asaba imiryango mpuzamahanga gutanga ubutabazi n’ubufasha nyuma y’ibyo byago.
Yagize ati: “Turasaba imiryango mpuzamahanga kuduha ubufasha muri ibi bihe bitoroshye. Ibi byago birenze ibyo abaturage bakwifasha ubwabo.”
Ibi biza byibasiye Sudani nyuma y’intambara yatangiye muri Mata 2023 hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe wa RSF, yatumye igihugu cyinjira mu icuraburindi, inzara n’ubukene bukabije.
Imibare igaragaza ko kuva iyo ntambara yatangira mu 2023 bantu 150 000 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi ibihumbi bavuye mu byabo.
