Inguzanyo zitarishyurwa mu Rwanda zigeze kuri tiriyari 4.4 Frw

Inguzanyo zitarishyurwa mu Rwanda zigeze kuri tiriyari 4.4 Frw

Urwego rw’amabanki rwemeje inguzanyo za tiriyali 1,7 z‘amafaranga y’u Rwanda mu mezi icyenda abanziriza uyu mwaka wa 2024, hakaba harabayeho inyongera ya 25% ugereranyije n’amezi icyenda ya 2023.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ibyo byatumye inguzanyo zitarishyurwa muri rusange zigera kuri tiriyari 4.4 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza muri Nzeri 2024,  nk’uko byatangajwe na Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR mu cyumweru gishize.

Iyo Komite yanatangaje ko inguzanyo zitarishyurwa mu bigo by’imari nto n’iciriritse yiyongera ikagera muri miliyari 581.4 kugera muri Nzeri uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa BNR bushimangira ko uku kwiyongera kw’abafata inguzanyo gushimangira intambwe ishimishije urwego rw’imari rukomeje gutera haba mu mabanki no mu bugo by’imari nto n’iciriritse.

Muri rusange, ikigero cy’inguzanyo zishyurwa neza kiracyari hejuru cyane aho izitishyurwa neza mu mabanki ziri ku kigero cya 4,2% ndetse na 3,8% mu bigo by’imari nto n’iciriritse.

Icyo kigero cy’inguzanyo zitishyurwa neza kiracyari munsi y’ikigero cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda cya 5%.

Guverineri wa BNR John Rwangombwa, yasobanuye ko amabanki n’ibigo by’imari kuri ubu bifite amahirwe menshi yo kongera inyungu bibona.

BNR ishimangira ko urwego rw’imari ruhagaze neza kandi rufite ubushobozi bwo kuba rwahangana n’ibibazo by’ubukungu n’ubwo rugifite zimwe mu ngorane.

Kugeza muri Nzeri ubushobozi bw’ibigo by’imari bwo kwihanganira ingorane z’ubukungu bwari ku kigero cya 21,2% ku mabanki na 30.8% ku bigo by’imari nto n’iciriritse, zose zikaba ziri hejuru y’ikigero cyo hasi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14