Ingo 81.3% zifite umutekano usesuye w’ibiribwa mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki 28 ukwakira 2022, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa hishimirwa ko umubare munini w’Abanyarwanda ufite umutekano w’Ibiribwa.

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko uyu munsi wizihijwe mu gihe 81.3% by’ingo mu Gihugu zifite umutekano w’ibiribwa usesuye, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi Igihugu cyohereza mu mahanga ukaba wariyongereye bidasubirwaho mu mya 10 ishize.

Ku rwego rw’Igihugu, uyu muhango wizihirijwe mu Karere ka Muhanga , Umurenge wa Rongi kuri site ya Buziranyoni.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Imirire iboneye ,ibidukikije bibungabunzwe n’ubuzima bwiza kuri bose”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yashimiye abahinzi uruhare bagira mu gutunga Abanyarwanda n’abatuye Isi muri rusange kandi ko Leta itazahwema gukomeza kubab a hafi hagamijwe kongera umusaruro ngo hanozwe imirire, ubuhinzi bugakorwa habungabungwa ibidukikije,  n’ibindi.

Ikindi bashishikarijwe ni uguhuza ubutaka, guhinga neza no gukoresha inyongeramusaruro.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irashimira abafatanyabikorwa bose mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ubworozi kubera uburyo bakomeje kugira uruhare ntagereranywa mu rugendo rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE