Ingengo y’imari  y’u Rwanda yikubye inshuro 105 mu myaka 30 ishize 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Imyaka 30 irashize u Rwanda ruvuye mu mateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Igihugu cyahereye ku busa none uyu munsi kikaba kiri mu nzira yo kuba mu bihugu biteye imbere bitarenze mu myaka 25 iri imbere.

Abagize Guverinoma uyu munsi n’abayinjiyemo u Rwanda rukimara kubohorwa, bishimira ko impinduka zigaragarira mu nzego zose harimo no mu buryo ingengo y’imari yikibye inshuro zirenga 105. 

Amb. Dr. Charles Murigande wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane hagati y’umwaka wa 2002 na 2008 akaba yaranabaye mu bagize Guverinoma zakirikiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bushimangira impamvu ikomeye ituma Abanyarwanda bashima Imana. 

Mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri muri Sitade Amahoro, Amb. Dr Charles Muligande, yavuze ko mu myaka 30 ishize ubukungu bw’igihugu bwari bwarazambye. 

Yahamije ko  ingengo y’imari y’Igihugu yari miliyari 54 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu zikaba zarikubye inshuro 105, ndetse Igihugu cyari cyarokamwe n’umwiryane wabaye akarande kikaba kimaze iyo myaka 30

gifite amahoro asesuye. 

Yagize ati: ”Mu  mwaka wa 1995 nagize amahirwe yo kuba mu nama y’Abaminisitiri turimo twiga ingengo y’imari yo mu 1996 zari miliyari 54 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko uyu munsi ingengo y’imari y’u Rwanda ni miliyari 5 690; yikubye inshuro 105”.

Yatanze urugero rw’ingonane bahuraga na zo  bitewe nuko ubukungu bwari buhagaze,  aho babuze amafaranga yo gutegura urugendo rw’uwari Perezida Bizimungu Pasteur, yashakaga kwerekeza i New York na Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 

Ati:”Njya nibuka ko mu kwezi kwa Nzeri mu 1994 ubwo twari tugiye gutegurira Perezida Bizimungu urugendo rwo kujya i New York na Washington DC, nagiye muri Minisiteri y’Iamari n’Igenamigambi (MINECOFIN), gusaba amafaranga ari butujyane. Bankingurira case (ubuiko) yarimo amafaranga yose u Rwanda rwari rufite icyo gihe barayabara basanga adakwiriye ayatujyana, bafata icyombo bahamahgara gasutamo zose barazibwira ngo ‘amafaranga mufite arare ageze kuri MINECOFIN turebe ko urugendo rwashoboka. Icyo ni cyo gihugu twarti dufite.”

Yagaragaje ko ntawatekerezaga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro.

Ati: ”Turashimira Imana ko yashoboje Abanyarwanda kongera kubana mu mahoro. Ni nde wagatekereje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu myaka 30 gusa, Abanyarwanda baba babana mu mahoro dusangira Imidugudu, twiga mu mashuri amwe, abana bacu barara muri dorotwari zimwe tugendera ku mabisi amwe ndetse uyu munsi dushyingirana?.”

Dr Amb Murigande yongeyeho ko muri iyi myaka 30 abashatse kuvutsa ubuzima Abanyarwanda babaye benshi ariko ko Imana yaburijemo imigambi yabo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko Igihugu cyavuye ahantu hagoye kandi ko aho kigeze cyiyubaka byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda.

Yagize ati:”Guverinoma y’u Rwanda irashima abagize uruhare bose mu gutegura iki giterane cyaduhurije hano kugira ngo dushimire Imana aho igihugu cyacu kigeze cyiyubaka. Ibyinshi Dr Murigande yabivuze ngira ngo yabimvugiye, kubera ko nubwo yavuze ku ruhare rw’amadini ariko yagaragaje cyane ibikorwa Guverinoma yakoze, ibikorwa Igihugu cyakoze.  Ni ubufatanye bw’Abanyarwanda bose nk’igihugu bwatumye tugera aho Igihugu cyacu kigeze tuvuye ahantu hari hagoye cyane.”

Dr. Ngirente yongeyeho Amb Dr Murigande  yabisobanuye atanga n’ingero zimwe mu bikorwa byagiye bigerwaho, kandi byinshi  bikubiye mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, amahoro umutekano n’ibindi.

Igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ cyagize ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, ndetse cyasusurukijwe na Amakorali atandukanye arimo Ambassadors of Christ Choir, Jehovajireh n’abahanzi ku giti cyabo bifatanyirije hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana.

Dr Charles Murigande yashimiye Imaa yagendanye n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE