Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo karundura yo kurasa muri Turikiya

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) riyobowe n’Umugaba Mukuru Gen Mubarakh Muganga ryitabiriye imyitozo karundura yo kurasa yabereye ahitwa Izmir muri Turikiya (Türkiye) ku wa 29 no kuwa 30 Gicurasi 2024.
Iyo myitozo yabereye ku mwaro wa Doğanbey wateganyirijwe imyitozo yo kurasa, yitabirwa n’ingao ziturutse mu bihugu bitandukanye iba kabiri buri mwaka, ikaba ikorwa haraswa intwaro zoroheje ndetse n’izikomeye.
Abakurikiranye iyo myitozo harimo Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan, n’abandi bagaba b’ingabo na ba Minisitiri b’Ingabo b’ibihugu by’inshuti za Turikiya bari baherekejwe na Minisitiri w’Ingabo Yaşar Güler afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Turikiya Metin Gürak.
Perezida Erdogan yavuze ko iyo myitozo nta gihugu na kimwe igamibiye kwibasira ahubwo ngo igamije gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo myitozo, yagize ati: “Nta gihugu na kimwe kigambiriwe kwibasirwa mu myitozo ya EFES-2024. Imyitozo yacu ikorwa mu buryo bw’umwimerere bushingiye ku gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Yakomeje avuga ko ingabo za Turikiya zifite amahirwe yo gukoresha uburyo bushya bwageragerejwe muri iyo myitozo, aho hageragejwe uburyo 33 bushya bw’imirwanire no kumasha.
Yakomeje ashimangira ko urwego rwa gisirikare rwa Turukiya rukomeje gutera imbere, ati: “Mu mwaka ushize twagejeje ku byoherejwe mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 5.5 z’amadolari y’Amerika, ahoherejwe amoko y’intwaro arenga 230 mu bihugu 185 twasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 10.24 z’amadolari y’Amerika.”
Perezida Erdogan nanone kandi yashimangiye ko bakomeje kwagura dipolomasi n’umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bitandukanye [birimo n’u Rwanda].
Ati: “Vuba aha twateye intambwe zifatika kandi zinyuranye. Twizera ko tuzakomeza uru rugendo rwacu tuzana gahunda nshya. Nta nzika cyangwa urwango dufitiye igihugu icyo ari cyo cyose. Nta nyungu dufite mu kwigarurira ubutaka cyangwa kubangamira uburenganzira ku busugire bw’Igihugu icyo ari cyo cyose.”
Nanone kandi Perezida Erdogan yagarutse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Isi, by’umwihariko intambara ishyamiranyije Isiraheli na n’umutwe wa Hamas, anenga uburyo abasivili bakomeje kubirenganiramo.
Ingabo z’u Rwanda zitabiriye iyo myitozo, mu gihe u Rwanda na Turikiya bikomeje kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano.














