Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali kubera gukora kinyamwuga

Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali kubera gukora kinyamwuga

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye Loni zo mu mutwe wa (Rwanbatt-2) muri Sudani y’Epfo zambitswe imidali n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro, zishimirwa akazi gakomeye zikora kinyamwuga.

Ni ibikorwa izo ngabo zashimiwe, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo mu Majyaruguru y’umugezi wa Nile.

Ibyo birori byabereye mu mujyi wa Malakal aho umutwe wa Rwanbatt 2 ufite ibirindiro.

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian ni we wayoboye ibyo birori byo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda ziri muri Rwanbatt-2.

Yabashimiye ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa bakorera mu bice by’Amajyaruguru y’umugezi wa Nile.

Brig. Gen. Rugazora Emmanuel, Uhagarariye ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Sudandi y’Epfo yashimiye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’Epfo, ko bakora neza ubutumwa bashinzwe bwa UNMISS.

Muri ibyo birori Lt Col Muhizi Andrew, uyoboye Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo wa Rwanbatt-2 yashimye  imikoranire iri hagati y’ingabo ayoboye na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa UNMISS n’ubundi bushuti buhari bw’ingabo muri icyo gihugu.

Yavuze ko bashimiye imidali bahawe ko  igaragaza icyubahiro ntagereranwa bahabwa ndetse ko ibongereye imbaraga zidasanzwe mu mwuga wabo wa gisirikare.

Lt. Col. Muhizi kandi yashimangiye ko guhabwa imidali k’uyu mutwe w’ingabo z’u Rwanda, byongereye imbaraga n’ubwitange mu gusohoza ubutumwa batumwe no kubahiriza inshingano bafite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48