Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ziteguye ibikorwa byinshi by’ubufatanye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa Kane taliki ya 27 Ukwakira 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, yakiriye Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro mu Gihugu cya Gabon Brig Gen François-Xavier Mabin, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kwagura ibikorwa by’ubutwererane.

Brig Gen Mabin n’itsinda ayoboye guhera ku wa Kabiri w’iki cyumweru, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda rurangira kuri uyu wa Gatanu.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko urwo ruzinduko rwa Brig Gen Babin n’abamuherekeje rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu bya gisirikare.

Ni nyuma y’ibiganiro biheruka guhuza Gen Kazura n’Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa Gen Thierry Burkhard, byabereye i Paris muri Werurwe uyu mwaka.

Ibiganiro abo Bagaba b’Ingabo z’ibihugu byombi bagiranye byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Bufaransa mu bya gisirikare ndetse no ku miterere y’umutekano muri Afurika yo hagati ndetse n’iy’Iburengerazuba.

Brig Gen Mabin yagize ati: “Twashyizeho gahunda y’imikoranire kandi uyu munsi turi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, rizavamo ibikorwa byinshi by’ubufatanye no kungurana ibitekerezo guhera mu 2023.”

Bivugwa ko Brig Gen Mabin n’itsinda ryamuherekeje bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda batandukanye ku cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane, Brig Gen na bagenzi be basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma banasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE