Ingabo za SADC zacyuye intwaro zazo zinyuze mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zacyuye intwaro zazo zinyuze mu Rwanda. Ni nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23 mu rugamba zari zifatanyijemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, Wazalendo n’abasirikare b’Abarundi.

Ingabo za SADC zatangiye gutaha mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, zinyuze ku mupaka munini uzwi nka La Corniche mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo zari mu butumwa bw’amahoro, zaturutse mu bihugu bya Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Malawi.

Zatahanye intwaro nini n’intoya, ubwato bw’intambara, imodoka nini z’intambara ndetse n’ibifaru.

SADC inyujije ibikoresho mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23 mu mirwano yabaye mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Congo, muri Teritwari ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuro.

SADC yateganyije ko aba basirikare bakoresha umuhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo, bakomereze mu Karere ka Chato mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tanzania.

Ingabo za SADC zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.

Ibikorwa byo gutangira gucyura izi ngabo byaratinze bitewe n’uko SADC yashakaga ko zakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Ihuriro AFC/M23 ryasubije ko ibyo bigoye kuko ingabo za RDC zacyangije mbere yo guhunga urugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma.

Nyuma yaho imishyikirano na AFC/M23 isaba gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma inaniranye, SADC yemeye ko izi ngabo zikoresha inzira yo ku butaka, isaba u Rwanda inzira.

Amafoto: Social Media

  • Imvaho Nshya
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Ndahiriwe Emmanuel says:
Mata 29, 2025 at 9:11 pm

Ese SDC ko yagiye congo kuzana amahoro igahitamo inzira yintambara ikabitsinzwe ubwo ntarundi ruhare bagira muguzana amahoro muri congo banyuze mubundi buryo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE