Ingabo za FARDC 1 500 zishyikirije M23 zagejejwe mu Kigo cya Rumangabo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zigera ku 1 500 zagejejwe mu kigo cya Gisirikare giherereye i Rumangabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zihabwe inyigisho mpinduramatwara n’intekerezo (Philosophie) z’Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo.

Ikiganiro cyihariye Imvaho Nshya yagiranye na Dr Oscar Balinda, umuvugizi wungirije wa M23, yavuze ko batanze itangazo rihamagarira ingabo za FARDC zikihishe mu nzu guhurira ku kibuga cy’ubumwe cya Goma ‘Stade de l’unité de Goma’.

Aba basirikare bagejejwe i Rumangabo ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025.

Balinda avuga ko abasirikare bahamagajwe bakaza bityo biyongera ku bandi bayobotse ingabo za M23 abo akaba ari bo bajyanywe i Rumangabo ku mabwiriza ya AFC/M23.

Yagize ati: “Twarababwiye ngo baze, baje ari benshi none twahabakuye, barengaga 1 500 tubajyana mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo.”

Akomeza agira ati: “Abasirikare b’umutwe udasanzwe (Special Force) bishyikirije M23 ni bo benshi, abandi bose bari barakuyemo imyenda ubu baracyari mu nzu zabo ariko turashyiraho amatangazo kuri radio abahamagarira nabo kuza.”

Abasirikare b’Abanye-Congo bashoboye nibo Umutwe wa M23 uzakomeza gukorana nabo mu gihe utagishoboye azasubizwa mu buzima busanzwe.

Ku rundi ruhande, Balinda umuvugizi wungirije wa M23, atangaza ko abanyamahanga bishyikirije M23 bazasubizwa mu bihugu byabo.

Akomeza agira ati: “U Burundi bo by’umwihariko bajya bahakana ngo bariya bantu ntabwo ari Abarundi, Leta yarabahakanye kandi hari abo tugifite kugeza ubungubu.”

Balinda avuga ko uko ibihe bishira hazarebwa icyakorwa ku Barundi bafunzwe na M23.   

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 wishimira uko abaturage bo muri Goma babakiriye cyane ko abagore bashashe ibitenge hasi nk’ikimenyetso cy’uko bishimiye ifatwa ry’Umujyi wa Goma.

Dr Oscar Balinda, umuvugizi wungirije wa M23
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE