Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zifatanyije n’abaturage kurwanya malariya

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
Image

Ingabo z’u Rwanda ziri  mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’Umuryango wa SHF (Society for Family Health), bakoze igikorwa cyo kurwanya malariya mu nkambi y’impunzi ya Mangateen iherereye i Juba.

Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage no kubigisha uburyo bakwiye kurwanya malariya.

Ibikorwa byakozwe birimo gusukura ahashobora kororokera imibu, gutema ibihuru, gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda malariya ndetse no gutanga umuti (repellents) wica cyangwa wirukana imibu.

Colonel Leodomir Uwizeyimana, Umuyobozi w’Ingabo za Rwanbatt-3 unahagarariye abasirikare b’Abanyarwanda bari muri UNMISS, yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’abasirikare n’abaturage.

Yasabye abatuye muri iyo nkambi gukomeza kugira uruhare mu isuku y’aho batuye, anabashishikariza gutema ibihuru no gukuraho ibidendezi by’amazi bishobora kuba indiri y’umubu.

Simon Khan Lok, Umuyobozi w’inkambi ya Mangateen, yashimiye cyane ubu bufatanye, avuga ko bufite akamaro kanini mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage binyuze mu kubigisha ndetse no kubagezaho umuti ubafasha kwirinda imibu.

Malariya ikomeje kuba imwe mu ndwara zikomeye zugarije abatuye inkambi ya Mangateen, iherereye ku nkengero z’umujyi wa Juba.

Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga kikaba cyagaragaje umuhate n’ ubufatanye mu guharanira imibereho myiza y’abaturage b’iyo nkambi.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE