Indwara z’umutima zishobora kwirindwa- Prof Mucumbitsi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Indwara z’umutima kimwe n’izitandura, ni indwara zishobora kwirindwa mu gihe umuntu yitwararitse akagira imyatwarire iboneye igamije kuzirwanya.

Muganga w’abana akaba na muganga w’indwara z’umutima unahagarariye ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCD Alliance), Prof Joseph Mucumbitsi, mu kiganiro n’abanyamakuru yagarutse ku miterere y’indwara z’umutima kimwe n’izitandura, agaragaza by’umwihariko ko hari ibyo abantu bakwitwrarika bikabarinda indwara z’umutima. 

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, mu kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku ndwara z’umutima, uzizihizwa ku ya 28 Nzeri, mu Karere ka Rubavu, ukaba warabanjirijwe n’icyumweru cy’ubukangurambaga (21-28 Nzeri 2025) binyuze mu bikorwa byo gusuzuma indwara z’umutima, abaturage bakangurirwa kwimakaza imyitwarire ibafasha kwirinda indwara z’umutima.

Prof Mucumbitsi yagize ati: “Icyumweru cyahariwe indwara zitandura by’umwihariko indwara z’umutima cyashyizweho hagamijwe gukangurira abantu kwisuzumisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze, kandi bifasha kumenya imyitwarire umuntu yagira akirinda kuzirwara naho ku warwaye ntazahazwe nazo.”

Yongeyeho ko hari ibyo abantu bakwirinda hakaba n’ibyo batakwirinda.

Ati: “Indwara zitandura tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tuzirwanye, indwara zitandura harimo n’iz’umutima hari ibyahindurwa n’ibitahindurwa. Ntiwahindura imyaka ufite, umugore ntiyaba umugabo [….]  umuntu ntiyakihakana umuryango we niba harimo abagiye barwara indwara z’umutima.

Ushobora guhindura ibilo byawe, ubunini bukabije, imyitwarire y’umuntu mu mirire, gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.”

Prof Mucumbitsi yagarutse ku byo kwirinda bitera indwara z’umutima, asaba abantu kubizibukira, kuko biri mu byafasha kwirinda indwara z’umutima.

Yagize ati: “Ibindi bikomeye bitera indwara z’umutima harimo itabi, amavuta mabi yitwa Cholestrol ari mu cyiciro cya LDL, umuvuduko mwinshi w’amaraso, kugira umubyibuho ukabije, inzoga n’ibindi.”

Ku byerekeranye n’imibare yagaragaje ko nubwo Leta y’u Rwanda ishyiramo imbaraga, ariko hari abarinywa.

Ati: “Imibare igaragaza ko 8% mu rubyiruko bari hagati y’imyaka 15-35 bavuga ko banywa itabi mu Rwanda.

Miliyoni 8 z’abapfa bazize ibyerekeye itabi ari ukurinywa kimwe no kurihumeka abandi bari kurinywa kandi ko 80% by’abarinywa baba mu bihugu bikennye, 1 mu bana 10 bari hagati y’imyaka 13-15 bavuga ko banywa itabi.”

Ku rundi ruhande ariko avuga ko binoroshye kuba indwara z’umutima zakwirindwa, abantu barya indyo yuzuye, bisuzumisha, birinda itabi n’inzoga kandi bagakora imyitozo ngororamubiri.

Yagize ati: “Umuntu ashobora guhindura ibilo bye ntagire ubunini bukabije, imyitwarire y’umuntu mu mirire agakoresha cyane imbuto n’imboga, kimwe no gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.”

Umwe mu bafite umuvuduko w’amarasowahaweizina rya Mugeni Marie yabwiye Imvaho Nshya ko mu ntangiriro akibimenya byamugoye kubyakira, gusa nyuma y’ubujyanama yagiye ahabwa no kwa muganga byamufashije kwiyakira.

Yagize ati: “Nararwaye, ngiye kwa muganga bambwira ko mfite umuvuduko w’amaraso, byarangoye kubyakira, gusa nyuma inama nahawe zaramfashije, ndiyakira, ndetse ibipimo bigenda biba byiza. Mbere nakundaga kurya umunyu mwinshi, nkanywa inzoga sinikozaga amazi, narabihagaritse, ubu ndya imboga nyinshi nkanywa amazi, kandi numva meze neza.”

Atanga inama ko abantu bakwiye kwipimisha hakiri kareindwara z’umutima n’izindi kuko iyo umuntu afatiranye hakiri kare bifasha.

Muganga w’abana akaba na muganga w’indwara z’umutima unahagarariye ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCD Alliance), Prof Joseph Mucumbitsi
Ni byiza ko abantu bisuzumisha bakamenya uko ubuzima bw’umutima buhagaze
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE