Indwara zatumaga bivuriza hanze zigiye kujya zivurirwa mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima yatangije porogaramu zijyanye no guhugura abaganga hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi cyane ko hari abarwayi bajyaga boherezwa kwivuRIza mu mahanga, bakaba bagiye kujya bavurirwa mu Rwanda.
Izi porogaramu eshanu nshyashya zijyanye no guhugura abaganga zatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, ku mugoroba w’itariki ya 05 Ukuboza 2023, hagamijwe ko indwara nka kanseri, guhinduza impyiko, n’izindi zatumaga boherezwa hanze zavurirwa mu Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera arasobanura impamvu z’iyi porogaramu n’icyo zije gukemura.
Ati: “Izi porogaramu zigamije kuzamura ireme ry’ubuvuzi mu gihugu, izo twatangije uyu munsi cyane cyane urebye dufite impamvu ebyiri zituma twohereza abantu kwivuza hanze harimo gusimbuza impyiko, indi ni kanseri tukiri kubaka ubushobozi, nubwo hari ubumaze kubakwa ariko ntabwo turagera aho twifuza, twatangiye gahunda zo guhindura impyiko hano mu gihugu, tukaba twatangiye no kwigisha abaganga bacu tukabaha ubumenyi bwisumbuyeho bwo guhindura impyiko”.
Yongeyeho ko hari kwigishwa n’abanganga mu bijyanye no kuvura kanseri ndetse n’izindi zirimo nko kuvura abana bavuka batagejeje igihe, abavuka bafite indwara zikomeye, kuvura amaso n’izindi.
Ni mu gihe hakomeje kugaragara icyuho cy’abaganga mu buvuzi aho hakigaragara ubuke bw’abaganga mu bitaro bitandukanye, ariko Dr Butera avuga ko binyuze muri izi porogaramu hazongerwamo abaganga kandi na Kaminuza y’u Rwanda yakubye inshuro eshatu abinjira mu by’ubuvuzi.
Ati: “Mu baforomo n’ababyaza usanga dufite umwe mu bantu igihumbi bagombye kuba bane rero turi muri gahunda yo kubakuba inshuro enye, kandi twaratangiye ibintu biri gufata isura nziza kandi kaminuza y’u Rwanda muri uno mwaka yakubye inshuro eshatu abinjira mu bijyanye no kwiga iby’ubuvuzi”.
Yongeyeho ko muri porogaramu zijyanye n’ububyaza bari kongera abaganga ndetse no mu batera ikinya nubwo urugendo rugikomeza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryerekanye ko mu Rwanda hakigaragara icyuho cy’abaganga aho mu Kuboza 2021 MINISANTE yari iri ku gipimo cya 75% mu kwihaza mu bakozi b’inzobere hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.
Aba bagenzuzi berekanye ko mu mwaka wa 2016/2017 umuganga yagombaga kwita ku bantu 10.054, mu gihe 2021 bageze ku 8.247.
Ni mu gihe umuforomo umwe yagombaga kwita ku barwayi 1 098, muri 2021 bagera ku 1 198, intego ikaba ari uko yazaba yita ku barwayi 800 mu 2024.