Indwara ya Marburg itera kuva amaraso yabonetse mu Rwanda

Indwara ya Marburg itera kuva amaraso yabonetse mu Rwanda

Nyuma y’amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agakangaranya abantu benshi, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Iyi Minisiteri yemeje ko mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.

Abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakomeje kubonan amajwi yakwirakwijwe bikekwa ko yafashe n’umwe mu bakozi bakora muri bimwe mu bitaro bikomeye mu Rwanda.

Uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri numero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.

Virusi ya Marburg itera indwara yandura vuba cyane kandi ikica benshi nk’uko byemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho ihitana hejuru ya 88% by’abayandura.

OMS ivuga ko iyo virusi iba mu muryango umwe na virusi itera indwara ya Ebola.

Ibyorezo binini bya mbere byabayeho mu mateka bigatuma iyo virusi imenyekana ni ibyabaye i Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse n’i Belgrade muri Derbia mu mwaka wa 1967.

Ibyo byorezo byahujwe n’imirimo ya laboratwari yifashishaga inkende zo mu bwoko bwa Cercopithecus aethiops zakuwe mu gihugu cya Uganda muri icyo gihe.

Nyuma y’aho ibindi byorezo byavuzwe muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri Kenya, Afurika y’Epfo no muri Uganda.

Mu 2008, hari abantu bane bagaragaye mu bakoreye ingendo mu gace kagaragaramo uducurama twa Rosettus muri Uganda. Abahanga mu by’ubuzima bavuze  ko umuntu wa mbere wanduye iyi virusi ashobora kuba yarabaye mu birombe cyangwa ubuvumo butuyemo utwo ducurama.

Uwanduye Marburg bisaba iminsi iri hagati y’iminsi umunani n’icyenda kugira ngo yongererwe amaraso, ndetse OMS ivuga ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, ingurube cyangwa se inkende.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34