Indwara y’Igituntu izaba yaranduwe mu Rwanda mu 2035

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko u Rwanda rwagabanyije indwara y’igituntu n’impfu zikomoka kuri iyo ndwara, u Rwanda rukaba rwarihaye intego yo kuyirandura bitarenze mu 2035.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Werurwe 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, wabereye mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dufatanye turwanye igituntu’.

Dr Tuyishime Albert ushinzwe gukumira no kurwanya indwara mu Kigo cy’Ubuzima (RBC), agaragaza ko indwara y’igituntu iri mu ndwara 10 ku Isi zica abantu cyane.

Agaragaza ko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya igituntu. Yongeraho ko hakorwa ubukangurambaga mu rwego rwo kugabanya indwara y’igituntu.

Ati: “Dukora ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bamenye igituntu ndetse bakagira n’uruhare mu kukirwanya kandi byashyizwemo imbaraga”.

Ahamya ko mu ntego z’ikinyagihumbi zirambye, ari ukurandura burundu indwara y’igituntu mu 2035.

Ku rundi ruhande, Dr Patrick Migambi, Umuyobozi w’Ishami rirwanya indwara y’Igituntu n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero muri RBC, agaragaza ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwagabanyije indwara y’igituntu ku kigereranyo cya 42%.

RBC igaragaza ko u Rwanda rwagabanyije imfu ziterwa n’igituntu ku kigereranyo cya 38% mu myaka 20 ishize.

Dr Migambi avuga ko hari imiti n’abajyanama b’ubuzima bafasha abarwaye igituntu bityo ko kukigabanya bizagerwaho.

Ikigo cy’ubuzima gitangaza ko Leta yakoze ibintu byinshi mu rwego rwo kurwanya igituntu.

Dr Migambi yagize ati: “Leta yatanze ubushobozi mu buryo bwo kubona igituntu. Leta itanga hafi ibihumbi 13 kugira ngo bapime umuturage kandi akavurirwa ubuntu kugeza igihe akiriye”.

Umwaka ushize habonetse abantu 5,583 barwaye igituntu. 99% bashoboye gutangira imiti mu gihe 39% basanze barwaye igituntu cy’igikatu.

Abantu hafi 90% barwaye igituntu baravurwa bagakira nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.

RBC inagaragaza ko umurwayi ufata imiti neza ko mu byumweru bibiri aba atagishobora kwanduza abantu.

Mu buhamya bwa Uwamahoro Thérèse wo mu Karere ka Rulindo, avuga ko yarwaye kandi akarwaza igituntu.

Avuga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2022, yatangiye acika intege ubwo yabaga ari mu kazi, yigira inama yo kujya kwa muganga bamupimye bamusangamo indwara y’igituntu.

Uwamahoro avuga ko nta kato yigeze ahabwa kuko ngo ntiyari yakagize inkorora nyinshi kandi ko n’abana yigisha atigeze abanduza.

Abaganga bafashe umwanzuro wo gupima abana be babiri, basanga umukuru w’imyaka 3 na we arwaye igituntu ariko bose ngo barakize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru Mukanyirigira Judith, asaba abaturage bo muri aka karere gufatanya kurandura igituntu.

Yavuze ko umwaka ushize mu Karere ka Rulindo hapimwe indwara y’igituntu mu bantu 4,040. Abantu 1938 bagejejwe kwa muganga babifashijwemo n’Abajyanama b’Ubuzima.

Mu 4,040 abaturage 120 basanze baranduye igituntu. 48 muri bo bajyanywe ku kigo nderabuzima n’Abajyanama b’Ubuzima, mu gihe 85 bafashe imiti neza.

Ku Isi yose byagaragaye ko abantu 120 mu bantu ibihumbi 100 banduye indwara y’igituntu nkuko Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibitangaza.

Iyo ugereranyije n’abatuye Isi yose ubona ko mu mwaka wa 2020/21 abanduye igituntu barenga miliyoni icyenda ariko muri aba abo byabashije gutahurwa ko banduye iyi ndwara ni abarenga gato miliyoni esheshatu.

Iyi raporo ya OMS kandi igaragaza ko mu 2020/21 umubare w’abantu bose banduye igituntu ku Isi hose wagabanyutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yabanje. Uyu mubare wagabanutseho ku kigero cya 15%.

Ku rwego rw’Isi, Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko mu 2019 abantu bagera kuri miliyoni 10 barwaye igituntu ariko ko imibare y’abakirwara igenda igabanyuka gahoro gahoro.

Iyi raporo igaragaza ko kandi abantu miliyoni 1.2 badafite agakoko gatera SIDA bishwe n’iyi ndwara.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE