Indi ndege y’intambara ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Ku wa Gatatu taliki ya 28 Ukuboza, ahagana saa sita z’amanywa, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ivogera ikirere cy’u Rwanda hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba, ihita isubira muri DRC.
Ni ku nshuro ya kabiri ubu bushotoranyi bubaye kuko mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka na bwo indege y’ubwo bwoko yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu umwanya muto igahita yongera gusubira muri icyo gihugu.
Abayobozi b’u Rwanda bongeye kwihanangiriza Guverinoma ya DRC ku bwo kuvogera ikirere cy’u Rwanda hakoreshejwe indege z’intambara z’icyo gihugu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma riragira riti: “Ibi byabaye uyu munsi ni ubushotoranyi bumaze igihe, harimo no kuvogera ikirere cy’u Rwanda byabaye ku wa 7 Ugushyingo 2022, ubwo indege y’intambara ya DRC yo mu bwoko bumwe n’iyavogereye uyu munsi, yahagaze ku kibuga cy’indege cya Rubavu akanya gato, igahita isubira muri DRC.”
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, avuga ko gukomeza gukora ubu bushotoranyi bibangamiye amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi.
Avuga kandi ko abayobozi ba DRC basa nk’aho batizwa umurindi na bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga bakunze gushinja u Rwanda ibibi byose bibera muri DRC, bakirengagiza amakosa yose akorwa na DRC.
Ati: “Ubu bushotoranyi bugomba guhagarara.”
Ubu bushotoranyi bukomeje gukorwa bwiyongera ku bundi burimo ubw’abasirikare ba FARDC bavogereye imipaka mu bihe bitandukanye, aho binjiraga barasa ku butaka bw’u Rwanda.
Muri uyu mwaka harashwe abasirikare ba FARDC nyuma yo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bitwaje intwaro ndetse banarasa.
Ubwo bushotoranyi bumeze nk’ubwiyahuzi bwaje bukurikira ubw’ibisasu byaroshywe ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri RDC bikaza kumenyekana ko byarashwe n’Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
RDC ikomeje kwijundika u Rwanda nyuma y’aho inaniwe guhagarika inyeshyamba ziri mu mitwe irenga 120 zikorera mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Izo nyeshyamba zirimo n’umutwe wa M23, Leta ya RDC na bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikaba bishinja u Rwanda kuzitera inkunga kandi ari Abanyekongo bifuza kuganira na Leta yabo.
Guverinoma ya RDC ntiragira icyo ivuga ku bushotoranyi ikomeje gushinjwa n’u Rwanda.