Indangamuntu koranabuhanga izahabwa Abanyarwanda impunzi n’abanyamahanga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bwatangaje ko indangamuntu koranabuganga yagenewe Abanyarwanda, Abanyamahanga baba mu Rwanda n’impunzi.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA Mukesha Josephine, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, uho hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiyandikisha muri iyo ndangamuntu.
Mukesha yumvikanishije ko iyo ndangamuntu izaba ifite amakuru yizewe kandi nyirayo azajya ahitamo akenewe gusa bitewe na serivisi akeneye n’ibindi byiza byinshi.
Ati: “Ntabwo itakara, ntisaba ko tuyigendana, iduha uburenganzira ku gutanga uburenganzira ku makuru yacu, tukaba twahitamo ayo dukwiye gutanga n’igihe tuyatangira byaba na ngombwa, tukazahagarika ubwo burenganzira.”
Yunzemo ati: “Twarabyaguye gusa ntabwo bikiri Abanyarwanda impunzi, n’abanyamahanga, tuzaziha n’abimukira.
Hari abanyamahanga twajyaga tuziha bazamara amezi 6, ariko ubu n’uzajya ahamara igihe gito azajya ayihabwa bitewe na serivisi akeneye ayikoreshe.”
Yijeje ko mu minsi iri imbere iyo gahunda yo kubarura izagera mu gihugu hose.
Ati: “Tuzagera ku Banyarwanda bose aho bari, impunzi n’Abanyamahanga, abantu bose basabwa kubyitabira kuko hazabarurwa abantu kuva ku mwana akivuga kugera ku muntu ukuze.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Gakire Bob, yavuze ko indangamuntu koranabuhanga iziye igihe.
Ati: “Turi mu kwezi kujyanye n’irangamimerere, bije gutuma tubinoza nk’Abanyarwanda. Ya mvugo tuvuga yo kwegereza serivisi umuturage bigiye kudufasha kuyigeraho.”
Yijeje ko inzego z’ibanze zizagira uruhare rufatika muri izo gahunda zo kubona indangamuntu koranabuhanga, mu kurinda abaturage gusiragira kubera ko babuze indangamuntu.
Zaninka Tufurahi, umuturage Imvaho Nshya yasanze amaze kwibaruza kugira ngo abone indangamuntu korabuhanga, yayibwiye ati: “Njyewe nkurikije uko babidusobanuriye, twayishimiye, nta muntu bazongera gufata ngo ni uko atayigendanye. Ni ibintu twishimiye.”
Uwo muturage yivugira ko yigeze guta indangamuntu. Biza kurangira atanze amafaranga asaga 6500 Frw yagendeye mu gusiragira no gushaka ibindi byongombwa bisimbura indangamuntu.
Yunzemo ati: “Nigeze guta indangamuntu byarangoye bintwara nk’amezi abiri, nagiye nsiragira nza kureba indangamuntu kuri NIDA, ariko twendaga kwitorera Perezida, ni yo mpamvu bayimpaye.
Nyuma kubarura abaturage hazakurikiraho gahunda yo kubafotora, bikaba bitaganyijwe kuzatangira mu kwezi kwa Nzeri 2025.
NIDA ivuga kugeza ubu abamaze kwibaruza kugira ngo bahabwe indangamuntu koranabuhanga barasaga 1200.
Umushinga wo kugeza mu Rwanda indangamuntu korabuhanga wagizweho uruhare na Banki y’Isi, Banki yo muri Asia ishinzwe ibikorwa remezo.



