Inama z’umugore w’i Muhanga umaze imyaka 12 abazwe umutima

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mukasine (amazina yahinduwe) ni umubyeyi wo mu Karere ka Muhanga, umaze imyaka isaga 10 abazwe umutima ariko ku bwo kubahiriza inama za muganga no gufatira imiti ku gihe byatumye akomeza ubuzima.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo yabazwe umutima abwirwa ko yabazwe kubera utwumba tw’umutima twari twifunze, akaba atanga inama zifasha abakiri bazima kujya bisuzumisha ndetse bakagana kwa  muganga vuba na bwangu, igihe bumva batameze neza bababara mu gatuza.

Kuva icyo gihe afata imiti buri kwezi akajya ayinywa buri munsi, ariko kuri ubu akomeje gusunika ubuzima akaba akora imirimo yoroheje itamusaba imbaraga nyinshi.

Yagize ati: “Nabazwe umutima mu 2011 mbona agahenge. Mbere nahoraga mbira ibyunzwe nkumva nta mbaraga mfite kandi nkababara mu gatuza, nkazungera, ariko aho bamariye kumbaga numva hari icyahindutse. Nkurikiza inama mpabwa na muganga nkirinda imirimo ivunanye ndetse n’intekerezo nyinshi”.

Yongeyeho ati: “Nagiye kwa muganga maze nk’umwaka numva ntameze neza, ntekereza ko iyo mba narahise njyayo bitari bugere aho kubagwa. Kujya kwa muganga hakiri kare ahari hari icyo byari kumarira”.

Ubuhamya bwa Mukasine butanga icyizere cy’ubuzima ndetse bukanagaragaza imbaraga zo kwivuza hakiri kare.

Dr. Ntaganda Evariste, Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima, avuga ko ari ngombwa kwivuza hakiri kare, kuko umutima ugizwe n’utwumba twinshi turimo imitsi y’imijyana n’imigarura bigatuma amaraso adasubira inyuma kandi ko iyo hari igice kimwe gifite ibibazo giteza ingaruka no ku bindi bice by’umutima.

Ati: “Kwisuzumisha hakiri kare ni cyo gisubizo cyonyine mu guhangana n’indwara z’umutima”.

Kuba abantu batitabira cyane kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze bishobora kuba intandaro yo kuba hari ababa batazi ko bafite indwara z’umutima, gusa ubukangurambaga no kwegereza abaturage aho bipimishiriza bigenda bikemura ikibazo cyo kuba umuntu atabona iyo serivisi.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara z’umutima

Bimwe mu bimenyetso by’indwara z’umutima harimo ububabare mu gatuza buza bubabaza bukagenda umuntu akajya yumva birongeye gutyo gutyo.

Guhorana umunaniro kabone n’iyo umuntu nta mirimo ivunanye yakoze cyangwa se mugitondo nta n’imirimo aratangira gukora.

Guhumeka nabi, umuntu akumva ahumeka bimugoye kuko amaraso aba adatembera neza, bikabangamira inzira z’ihumeka.

Kubira ibyuya kandi nta mpamvu itumye umuntu abibira kimwe no kumva umutima utera, ukubitagura, kuzungera n’ibindi.

Ibitera indwara z’umutima

Kudakora imyitozo ngororamubiri, umubyibuho ukabije, kunywa inzoga nyinshi n’itabi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera indwara y’umuvuduko w’amaraso, guhangayika n’ibindi.

Hirya no hino ku Isi hagenda hafatwa ingamba zigamije guhangana n’indwara z’umutima.

Dr. Emmy Okello w’Umuganda yavuze ko umutima ari igice cy’ingenzi mu mibereho y’umuntu, ariko nanone gishobora kugira ibibazo kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati: “Umutima ni igice cy’umubiri cy’ingenzi gishobora kwangizwa n’ibintu bitandukanye umuntu anyuramo, abantu bashobora kureba indwara zikunze kwibasira umutima n’uburyo zakwirindwa”.

Yakomeje asobanura ko ku Isi abagera kuri miliyoni 40,5 bafite ibibazo by’indwara z’umutima, aho zihitana 300 000.

Dr Pilly Chillo w’Umutanzaniya we avuga ko ari ngombwa kwigisha abantu bakamenya uko birinda indwara zishobora guturuka ku mutima, abayobozi bakabasobanurira.

Yakomeje avuga ko ubukangurambaga buzakomeza mu baturage, no mu mashuri kandi ko igisubizo cyihuse ari ugukaza ubukangurambaga, abantu bakajya bivuza hakiri kare.

Ikindi yagarutseho ni uko Umuryango w’Abibumbye na wo ubizi ko nta cyagerwaho mu gihe haba nta ruhare rwa sosiyete sivile, bityo gukora nk’ikipe, kuzuzanya, amahugurwa, inama ari ingenzi ngo abantu bahangane n’indwara z’umutima.

Kuribwa mu gatuza ni kimwe mu bimenyetso by’indwara z’umutima

Uko indwara z’umutima zakwirindwa

Inama zitangwa zafasha guhangana n’indwara z’umutima harimo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwirinda guhangayika, kutanywa itabi, kugabanya kunywa inzoga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/HWO muri raporo ryashyize ahagaragara ku wa 19 Nzeri 2023 ryagaragaje ko umuvuduko ukabije w’amaraso, ari indwara yica bucece kandi ko abantu 4 kuri 5 bafite umuvuduko ukabije w’amaraso batavuwe neza, ariko ibihugu bishobora kwagura ubuvuzi, imfu miliyoni 76 zishobora kwirindwa hagati ya 2023 na 2050.

Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) wibasira umuntu 1 kuri 3 ku Isi. Iyi ndwara isanzwe kandi ishobora guhitana abantu, kunanirwa k’umutima, kwangirika kw’impyiko n’ibindi bibazo byinshi by’ubuzima.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE