Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yafashe imyanzuro 13

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 7, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024, i Kigali hateraniye lnama y’lgihugu y’Umushyikirano ya 19; yayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Iyo nama yafatiwemo imyanzuro 13 yibanze ku bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

lyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo ritangiza inama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagaragarije Abanyarwanda aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko urugendo rwo kubaka Igihugu rukomeje ndetse anagaragaza uko Igihugu gihagaze. Yagaragaje ko Igihugu gihagaze neza mu nzego zose.

Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama byibanze ku ngingo 4, ari zo kugaragaza iby’ingenzi bimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1). Guharanira kwigira mu bukungu hagendewe ku ngamba n’ibisubizo bishingiye ku nkingi zisanzwe z’ubukungu n’inkingi nshya, urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro 13

Ubukungu

Mu bukungu harimo imyanzuro 6.

Uwa Mbere ni ukwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa, kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanye by’lgihugu; kongera ingano y’ubuso bwuhirwa no kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.

 Umwanzuro wa kabiri ni ugukomeza kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose, cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.

Umwanzuro wa gatatu ni ugukomeza gukora imihanda y’imigenderano no gusana iyangiritse kugira ngo yorohereze abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.

 Umwanzuro wa kane ni ugushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu, kandi bagahabwa amakuru ku mahirwe y’akazi aboneka mu Gihugu.

 Umwanzuro wa gatanu ni ugukomeza gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.

Umwanzuro ya gatandatu ni ukuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga yerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Imibereho Myiza

Mu mibereho myiza harimo imyanzuro 4

Umwanzuro wa karindwi ni Ugukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi, hongerwa umubare w’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwa remezo n’ibikoresho by’ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza.

Umwanzuro wa munani ni ugukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye.

Umwanzuro wa cyenda ni ugukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe (rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’lgihugu.

Umwanzuro wa cumi ni uguteza imbere Urwego rwa siporo hibandwa ku gushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mikino itandukanye.

Imiyoborere

Mu miyoborere harimo imyanzuro 3

Umwanzuro wa cumi n’umwe ni ugukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, guhangana n’uwo ari we wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umwanzuro wa cumin na kabiri ni ukwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’lrembo.

Umwanzuro wa 13 ni uwo Kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere, harimo kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi; guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda; no gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 7, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Uzabumwana says:
Gashyantare 8, 2024 at 1:16 am

Nishimiye iyi myanzuro yafatiwe mu nama yigihugu yumushyikirano!!!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE